skol

Uwahoze ari ‘fiancée’ wa R.Kelly yijunditse umuryango we

Yanditswe: Monday 23, Jun 2025

featured-image

Joycelyn Savage wigeze kuba umukunzi w’igihe kirekire wa R.Kelly kugeza aho uyu muhanzi amwambitse impeta y’urukundo, yahakanye yivuye inyuma amakuru yatangajwe n’umuryango we ko uyu mukobwa yari umucakara we mu mibonano mpuzabitsina.

Uyu mukobwa yasohoye amashusho kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena, asubiza umuryango we wakunze kugaragara umuvuganira nk’inzirakarengane ubwo yabanaga na R.Kelly, agaragaza ko ibyo wavuze byose ari ibinyoma byambaye ubusa.

Joycelyn Savage yasohoye aya mashusho ahakana ibyo umuryango we uheruka kubwira TMZ, asubiza ubutumwa bwabo bwavugaga ko batashyigikiye ko R.Kelly ababarirwa kuko atigeze yemera ibyo yakozwe, kandi ko umukobwa wabo uyu muhanzi akimufiteho ububasha.

Muri aya mashusho yashyize hanze Joycelyn Savage, yavuze ko we na R. Kelly bamaze imyaka 10 bakundana, kandi ko muri iyo myaka yose itatu ya nyuma muri urwo rukundo bari baremeranyijwe kubana akaramata ndetse uyu muhanzi yaramwambitse impeta. Yongeraho ko bifuzaga kurushinga no gutangirana umuryango.

Joycelyn yasabye abantu bose kutemera “ibinyoma” umuryango we urimo kumuvugaho.

Ati “Sinafashwe ku ngufu ngo mfungwe. Ntabwo nabaye umucakara w’imibonano mpuzabitsina. Ntabwo nigeze nangizwa mu bitekerezo cyangwa se ngo hagire ikindi kimbaho na kimwe muri ibyo binyoma by’ubusazi biri kumvugwaho.”

Savage yakomeje asaba abafana ba R.Kelly kumusengera mu gihe akiri mu buroko, agaragaza ko afite icyizere ko azafungurwa vuba.

Umuryango wa Savage ubinyujije ku munyamategeko wawo, Gerald Griggs, uvuga ko umaze imyaka myinshi utavugana n’uyu mugore.

Ariko Savage we avuga ko impamvu atavugana nabo ari uko yabyifuje ku giti cye, atari uko hari ikintu kibi kibyihishe inyuma, ahubwo ari umubano w’umuryango wasenyutse.

Joycelyn Savage n’ubwo avuga ko umuryango we ubeshya, mu 2019 ni umwe mu bashinjaga R.Kelly we n’uwitwa Azriel Clary, bagaragaye icyo gihe muri filime imushinja kubafata ku ngufu yiswe “Surviving R.Kelly”.

R. Kelly yahamijwe ibyaha mu 2021 birimo ibyo gukora ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu rishingiye ku gitsina. Umwaka wakurikiyeho, yongeye guhamwa n’ibyaha birimo gufata amashusho y’urukozasoni abana no gushuka abana bato ngo baryamane na we. Uyu mugabo w’imyaka 58, yakatiwe imyaka 50.

Mu cyumweru gishize aho afungiwe, yavuze ko abashinzwe gereza, bashatse kumwica, ndetse ngo byatumye ajyanwa mu bitaro. Ibi byanatumye asaba gufungirwa iwe mu rugo ariko urukiko rubitera utwatsi. Anaherutse gusaba Perezida Donald Trump kumufasha, akaba yafungurwa ariko ntacyo arabivugaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa