skol
fortebet

Nana yahishyuye byinshi ku buzima bwe byahindutse akigera i Burayi

Yanditswe: Saturday 06, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwamwezi Nadege wamama ye ku izina rya Nana muri filime y’uruhererekane ya City Maid, yavuzde kubintu 3 byamugoye akigera mu Bubiligi aho yasanze urukundo rw’ubuzima bwe yishimira ko yamukunze akaba ari n’inshuti ye magara.
Muri 2021 mu kwezi ku Gushyingo nibwo Nana yafashe rutemikirere yerekeza mu Bubiligi aho umugabo atuye anakorera.
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv Nana yavuze ko ibintu byamugoye ageze i Bulayi ari byinshi ariko ibiryo, ikirere no kuba nta bantu baziranye (...)

Sponsored Ad

Uwamwezi Nadege wamama ye ku izina rya Nana muri filime y’uruhererekane ya City Maid, yavuzde kubintu 3 byamugoye akigera mu Bubiligi aho yasanze urukundo rw’ubuzima bwe yishimira ko yamukunze akaba ari n’inshuti ye magara.

Muri 2021 mu kwezi ku Gushyingo nibwo Nana yafashe rutemikirere yerekeza mu Bubiligi aho umugabo atuye anakorera.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv Nana yavuze ko ibintu byamugoye ageze i Bulayi ari byinshi ariko ibiryo, ikirere no kuba nta bantu baziranye yakwisanzuraho nibyo biza imbere.

Ati "Ibiryo, ikirere, abantu. Ubuzima bushingiye ku bintu byinshi, uzi kurya, ukanywa ibaze nk’uyu muturanyi waha nta nubwo agusuhuza, mu Rwanda umuturanyi aba ari nk’umuvandimwe agutira ikintu na we akagutiza ariko hano aranapfa ukigira ku kazi ahubwo ugahamagara polisi ko barimo kugufungira umuhanda."

Agaruka ku bantu akumbuye mu Rwanda bakinanaga cyane cyane muri City Maid, yavuze ko akumbuye Nick, Nikuze na Bahavu.

Ati "nkumbuye ikipe yanjye yose, uhereye kuri chr wanjye Nick, ukajya kuri mukeba wanjye Nikuze, ba Rosine, Diane, ikipe tekinike yose ndabakumbuye. "
Yavuze ko bishoboka ko mu minsi iri imbere yazongera akagaragara muri iyi filime y’uruhererekane ikunzwe na benshi.

Uwamwezi Nadege yamamaye muri filimi zinyuranye zirimo City Maid, Rwasibo, Mutoni, Catherine, Nkubito ya Nyamunsi n’izindi.

Nadege ni n’umunyamideli aho afite iduka ry’imideli ryitwa ‘Nana Fashion Shop’, yanabayeho umuhanzikazi aho yaririmbaga mu itsinda rya The Queens mbere yo gutangira gukina filime.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa