skol

UWANDEMEWE (Episode 11): Igikuba cyongeye gucika nisanga mu mwijima mpagarikiwe nuwo ntazi

Yanditswe: Friday 07, Oct 2022

featured-image

Duherukana ubwo nari ntorotse ibitaro nkagera mu rugo nkaramirwa n’ amaboko ya mushiki wanjye Lea, akambwira uburyo yavuye kw’ ishuri ndetse akambwira ko atiteze gutsinda ibizamini ariko kandi ko ntacyo bimubwiye kuko icya mbere ari uko yasanze nubwo bikomeye tukiri mu buzima.

Nanjye natangiye kumubwira uko natandukanye na Vena turi gutoroka ibitaro, mubwira uko byose byagenze, yongera kuganzwa n’ agahinda maze tukiri aho twumvishe umuntu ukoze ku rugi rwo mu gikari twikangira rimwe ndetse ntangira gushakisha aho nihisha.

Tukiri aho twumvise ijwi rya mukuru wanjye Vena,

Vena-“Sam! Lea! Ninde uri muri iyi nzu yewe?”

Ako kanya agatima kasubiye mu nda, ndeba nsosoka mu nguni nari nihishemo ari nako yahingutse muri salon, maze kwitsa umutima,

Njyewe-“Ahwiii! Mana yanjye weee! Imana ishimwe, nari ngize ngo twakurikiwe”

Vena-“Humura Sam! Ni njyewe, nje umutima uhagaze, nibazaga niba wabonye aho ucikira, kora aha! Uziko uri umuntu w’ umugabo!”

Vena yampereje ikiganza ngikoramo ariko kandi nanga gutuza nongera kumubwira nti,

Njyewe-“Ariko rero nubwo unkoze mu kiganza ntabwo ubu ari ubutwari! Uziko twambuye! Ubu njye nawe turi ba bihemu! Ariko manaaa! Abantu bandamiye amagara arimo kuncika, bakantabara batitaye ku kiguzi, none reba ukuntu dutashye ntano gushimira”

Vena-“Umva yeee? Erega nta n’ isoni? Nkaho wakwishimiye ko tugeze hano amahoro ntawe udukomye imbere uri muri ayo manjwa? Wirengagije ibiibazo uruhuri bituri ku mutwe? Kura agahu ku ngohe zawe, ubu ntabwo ukiri wa mwana ugenda mu ngutiya za nyina, ubuzima iyo buhindutse umuntu aba undi, none urabona amafaranga yari kuva he?”

Njyewe-“Ariko twari kugerageza…”

Vena-“Tugerageza iki? Kuba wabonye aho unyura tugatoroka nibyo wakabaye ushimira Imana naho kwishyura byo ugihe uzaba umeze neza wararokotse uru uzajye gushimira niba wumva wabishegeye, naho ubu gusama ayawe ntawe utabigushimira”

Nubwo nari mfitse icyasha ku mutima ariko kandi iyo ngingo yaransinze, mushiki wacu Lea atwibagiza ibyo aratugaburira mboneza iy’ uburiri gusa ntabwo amaso yamatanye ngo ntore ako gatotsi nibazaga ikigiye gukurikiraho dore ko mukuru wanjye yari amaze kunyerurira ko ubuzima bwahindutse uwahekwaga agiye kwigenza.

Umunsi wakurikiyeho nazindutse kare cyane, nagombaga kwerekeza kw’ isoko aho nagombaga gushakishiriza igeno ridutunga ndetse no kwanga guha icyuho ibyago bisunikira kubura byose.

Iminsi yakomeje kwicuma uko nkora ari nako twishyura ibitaro, dore ko Mama yakomeje gutinda gukira.

Bitihise ibicuruzwa byatangiye gushira nsigarana amalongi make nayo yahishije cyane, ku mugoroba umwe umuyobozi wa koperative yacu yampingutseho nibuka ko yampamagaye inshuro nyinshi nanga kumwitaba kuko yambazaga amafaranga y’ amezi atatu nari ndimo.

Yewee! Icyo gihe nabuze aho ndigitira nshaka icyo mvuga ndakibura, mfatanya ibiganza mbangura amatwi maze nawe arambwira ati,

We-“Bite se musore? Aho ntiwari uzi ko nzakugeraho? Buriya erega wanze kunyitaba utazi ko mbizi ko gahunda ihari ari iyo kutwambura? Nyuma yo kwambura ibitaro ikibazo cyanyu bakagishyikiriza mudugudu ngo azabicaze abaganirize abahumurize ababwira ko ibyo mwakoze ataribyo, nubwo namwe atari mwe. kubura aho uhera kuko wari ukeneye ikindi kitari amagambo nuko kubibutsa ko ntaho muhagaze, ese wowe usubije amaso inyuma urabona nakomeza kwikorera umusaraba wanyu niteranya n’ abanyobora?”

Ako kanya nabuze icyo mvuga ntarakomeza aba arambwiye ati,

We-“None ko ntacyo unsubiza? Nta nicyo wibwira?”

Nagize ngo nterure ntangire mvuge agahinda kanjye ariko anca mw’ ijambo arambwira ati,

We-“Nta byisnhi mvuga kuko ibyo washakaga kumbwira aka kanya wari kuba warabimbwiye mbere, ejo niwo munsi wanyuma ugatanga iseta y’ abandi hakajyamo ushoboye,

Njyewe-“Oya…oya weee! Ntabwo mwabikora, ntabwo mwanyirukana kuri iyi seta kandi ariyo yari idutunze”

We-“Ibyo byo ntabwo byashoboka, amazi yarenze inkombe, ibyo wari kuba warabimbwiye mbere ntabwo uyu mwanya ariwo wo kwisobanura ahubwo nuwo kwakira ibyo utabasha guhundura”

Nakomeje kugerageza kwinginga ariko biranga biba iby’ ubusa, uwo mugabo ungana Data umwanzuro arawufata, umunsi umwe gusa niwo yampaye ngo ntange iseta y’ abandi ifatwe n’ ushoboye.

Uwo mwanzuro wanciye intege ndeba imbere yanjye ndahabura, mu by’ ukuri kuba mu bintu no mu bantu ntabwo ari ibyoroheye uyu mubiri twambaye, kuba ntarishyuraga iseta suko ntari nzi ko ari ngombwa ahubwo nuko n’ inyungu nakuraga muri ubwo bushabitsi yose yashiriraga mu kwishyura kwa muganga kubera Mama wari utakibashije kugira icyo yimarira kubera ubumuga yatewe na Data ukongeraho mushiki wanjye wari warategereje ko bamuhamagara kw’ ishuri agaheba ariko kandi nkibuka ko yakiriye ko atazasubirayo kubera gutsindwa ibizamini byatewe n’ igikuba cyacitse mu rugo wa munsi w’ intangiriro y’ ibibazo uruhuri.

Uwo mugoroba natashye intege ntazo, ngera mu rugo nseta ibirenge, tumaze gusangira ibya nimugoroba nibwo Vena na Lea bakomeje kumbaza cyane impamvu ntavuga, bambaza icyabaye gituma nkomeza guceceka nkaruca nkarumira, bongera kumbaza impamvu ntakira ibyo ntashobora guhindura, mbonye bimeze bityo nibwo nateruye maze ndababwira nti,

Njyewe-“Erega ntimukomeze kumbaza byinshi, ubu rwose ndibaza amerekezo, ese koko ubu tugiye kubaho dute?”

Vena-“Tugiye kubaho dute? Gute se uvuga utyo? Ubu nibwo wibutse ubuzima twisanzemo? Tugomba gukomeza kubaho kuko ibyatubayeho ntawabihisemo muri twe”

Njyewe-“Hmm! None se no kw’ iseta ko banyirukanye…”

Nkivuga ntyo Vena na mushiki wanjye bikangiye rimwe, bambariza icyarimwe bampata kuvuga icyabiteye ari nako mbura aho mpera, maze kubabwira byose baturiza icyarimwe, bitsa imitima umusubirizo.

Muri ako kanya nibwo mukuru wanjye Vena yafashe umwanya maze aratubwira ati,

Vena-“Sam! Bibaye ngombwa ko mbabwiza ukuri kuko ndabona amagambo ashize ivuga, ibintu byageze iwandabaga, ntacyo ngifite cyo kubakinga”

Twakomeje guceceka njye na mushiki wanjye gusa umutima wanjye ukomeza kunkomanga, akomeza kutubwira ati,

Vena-“Bana ba Mama, nakomeje kubahisha, mbahisha ikintu gikomeye, nabahishe ko ubu ntakibarizwa mu bakozi ba Leta”

Twese-“Ngo?”

Lea-“Oya…oya weee! Ni ibiki uvuga Vena? Ngo ntabwo ukiri umukozi wa Leta?”

Igikuba cyaracitse njye na mushiki wanjye tubura amagambo yo kuvuga muri ako kanya, njye naratitiye burya inkuru mbi iyo isakaye mu mubiri iwuca intege koko ukumva wicariye ishyiga rishyushye.

Vena-“Bana ba Mama rero ntabwo nabahishe ahubwo nakomeje kubura aho mpera mbabwira ko kubera gusiba kenshi ku kazi mbafasha kwita kuri Mama, ibirego byabaye byinshi ko nataye akazi, abanyeshuri bakambura kenshi imbere yabo, umwanzuro urafatwa, bampitishamo akazi n’ amagara ya Mama…nako ntibiriwe bampitishamo, bafashe umwanzuro bampagarika ku kazi ngo hakore ushoboye udafite imitwaro ku mugongo we nkanjye”

Byabaye ibindi amarira Lea arayasuka nanjye atemba ajya mu nda, rwose uwo munsi nibwo bwa mbere nananiwe kwakira ibyo ntabasha guhindura ndahaguruka nongeye kwisanga mu mwijima mwinshi ahantu ha njyenyine, numva ibihunyira n’ imbwa zimoka, ako kanya nabonye umuntu umpagaze imbere umutima wenda kumvamo ntega ibiganza bibanziririza gutakamba……………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 11 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Mbega akaga mu muryango! Ibyago biziye rimwe koko?

    Yawee!amagorwa ntasiga ayandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa