skol

UWANDEMEWE #Episode24: Mu marira Lea yarambwiye ati: “Ntuzongere kwisuzugura kuko ahari umugisha imvuzo ziramera”

Yanditswe: Friday 28, Oct 2022

featured-image

Duherukana ubwo njye na mushiki wanjye Lea twari twicaye twamanjiriwe twibaza ukuntu iminsi ibaye ine yose duhamagara Vena ariko ntiyitabe telephone, ibyo byari byongeye kuzamura guhangayika muri twe, dutangira kwibaza icyo twakora mu maguru mashya turwana no gutega inkingi ijuru, muri make twari twatangiye kumva ko rigiye kutugwira.

Twavugaga make umwanya munini buri wese akajya kure mu bitecyerezo, ashakisha hose irengero rye, wari umwanya wo gucikamo igikuba kuko mu mitima yacu nta kindi cyarimo uretse kuba Vena na Stella baba batarahiriwe n’ urugendo.

Nyuma y’ umwanya utari muto sinzi uko byanjemo,

Njyewe-“Apuu! Ariko ubundi ubu turi muyahe?”

Lea-“Ngo? Sam! Ngo turi muyahe?”

Njyewe-“None se nyine turi muyahe? Uziko wanyobeje ukanjyana mu maganya adafite shinge na rugero? Abantu bakuru baricara bakaririra umuntu w’ umugabo uzi ubwenge? Ariko ibaze ukuntu tumaze umwanya ungana utya duha umwanya ibitekerezo by’ amaganya bidafite gihamya, dutecyerereza nabi Vena, kandi ubu wasanga yigaramiye, amanitse amaguru kwa Stella avuna umuheha akongezwa undi”

Lea-“Reka nawe wivuga utyo Sam”

Njyewe-“Nyamara wasanga mvuga ukuri, ndabizi erega kandi nabyiyumvagamo muri kiriya gihe cyo kugenda kwe, buriya wibwiraga ko Vena yapfa kuva impande ya stella gutyo gusa? Hmm! Ubu yabaye ikimata ahubwo tumwibagirwe”

Nyuma y’ akanya gato acecetse, Lea mushiki wanjye yarambwiye ati,

Lea-“Ariko…Sam! Ndakugarukiye, ibyo uvuga bishobora kuba ari byo, ubundi duhangayikira umuntu w’ umusore gute?”

Njyee-“Si nkibyo byose? Byongeye kandi wize bikarenga akanigisha? Mwihorere! Gusa Lea mbabajwe na Stella akomeje kubera umutwaro, umuntu agenda aherekeje bikarangira atuye…nako abohoje iwabo w’ abandi? Ikibabaje kuruta ibindi…umunyabwenge utamenya naho agiye ko bagoswe n’ ibibazo akajya kubasonga? Buriya iyo agaruka tugasangira ubuzima akareka Stella agasindagiza ubwo atarimo?”

Lea-“Humura Sam! Ndabizi neza niba Vena yaragejeje Stella iwabo ntabwo yigeze ahatinda, buriya yari yambwiye ko nagerayo arahita akomeza akajya gucumbika ku musore w’ umwarimu bamenyaniye mu mahugurwa, wasanga ariho akiri anashakisha nta wamenya”

Njyewe-“Ibyo se byatuma atitaba telephone? Erega buriya ibi nibyo nahishuriwe, ibi nibyo nari nzi ko bizakurikira nyuma yo kwigaragaza kwe, none se wowe hari icyo utabona? Mwene mama aratwigaramye da! Akuyeho agahu aratwitakanye ntashaka no kutuvugisha”

Lea-“Oya Sam! Reka tureke kumuciraho iteka, wasanga afite impamvu, reka dutegereze wenda tuzabona aje”

Njyewe-“Ahaa! Nashake azagumeyo n’ ubundi…”

Lea-“Ahaaa! Reka ibyo tubireke ahubwo se Sam! Amafaranga y’ abandi bizagenda bite?”

Njyewe-“Lea! Urakoze kumvugira ibintu, nari natecyereje kukugisha inama y’ icyo nakoresha aya mafaranga akaba yabyara andi kuko ntabwo nakomeza kubika ubutunzi kandi nzi neza ko ari umugisha kuwacigatiye agaciro, bitabaye ibi naba nka wawundi wabitse itarento mu butaka”

Lea-“Wowww! Ntiwumva!Nibyo rwose Sam!”

Lea yongeye kunyitegereza nyuma y’ akanya gato yitsa umutima arambwira ati,

Lea-“Sam! Ntega amatwi nkubwire”

Njyewe-“Ndakumva Lea!”

Lea-“Sam! Rwose ndagira ngo nkubwire ko umunsi ku munsi, uko bucya nuko bwira nkomeza kukwishimira, ntakubeshye jye mbona n’ ubwo ukomeza kwiheba kubera akahise ndetse kenshi ukaganzwa no kwiheba wumva ko udashoboye kubwo kubura amahirwe y’ ubumenyi ukwiye kubyibagirwa kuko mbona uri umunyamugisha”

Njyewe-“Mwana wa mama se umugisha uvuga n’uwuhe ko ntawe mbona?”

Lea-“Sam! Umugisha wa mbere ufite nuko wabayeho…”

Njyewe-“Uwo wo ariko uriho wese yarawugize?”

Lea-“Ibyo ndabyumva uriho wese arawufite ariko tandukanya kubaho no kubaho utariho, Sam! Buriya nuko ntawimenya, Sam! Rwose nkubonamo impano nyinshi, muri zo nkubonamo guca bugufi no gutuza, kwitonda n’ ikizere kandi ibyo ni umutako mwiza ubera umuntu nyamuntu kandi umuntu nyamuntu arahirwa”

Njyewe-“Hhhhhh! Noneho mushiki wanjye iyi mitoma yayumvise he ra? Cyangwa ni ya kinamico waraye wumva? Oya nako! Ubwo ntihabuze umusore wakunze ukaba uri kunyigiraho amagambo yo kuzamubwira”

Lea-“Oya…oya rwose ntabwo ariko biri, ibi byumve nk’ ukuri, erega buriya abantu benshi hari ubwo batavuga akari mu ndiba y’ umutima bakiyibagiza ko ijambo ry’ ukuri rivuye muri bo rishobora guhindura ubuzima ryuwo baribwira, burya biva mu kwimenya kuko koko ntawimenya”

Njyewe-“Icyakora byo!”

Lea-“Naho ubundi rwose njyewe reka nkubwize ukuri Sam! Urabizi ntabwo nakubeshya uri amaraso yanjye nkuzi uri muto, umwambaro w’ ubupfura wambaye wakubereye iminsi yose, umutuzo no kwicisha bugufi, kwakira ibyo utabasha guhindura burya bigira intwari, niyo mpamvu njye nkubonamo uwo nzavuga nijwi rirenga igihe uzaba uhagaze imbere y’ abakugaragiye ko ari cyo wavukiye”

Nteze amatwi Lea mushiki wanjye amarangamutima yakomeje kunzamukamo maze ntaragira icyo mvuga yaraturitse ararira akomeza kumbwira ati,

Lea-“Sam! Uzambabarire ntuzantenguhe ngo uhinduke ube nka Vena, uzahore uhangayikishwa no kubaha abandi nkuko ubikora uku, uzubahe iby’ abandi ntuzandavure burya Imana itanga umugisha ifite icyo igenderaho, humura kandi ntuzongere kwisuzugura kuko ahari umugisha imvuzo ziramera”

Ako kanya nahise mpaguruka na Lea biba uko, ndamuhobera nyuma y’ umwanya utari muto twitsa imitima icyarimwe, ndebye mu maso he mbona amarira yashotse cyane ku matama ye, ndamuhanagura…nanjye numva ikiniga ku mutima gusa cyari ik’ ibyishimo by’ imbaraga nshya mu buzima bwanjye.

Guhera uwo munsi nabaye Sam mushya, imbaraga zo guharanira kubaho kandi neza zariyongeye, ntabwo nongeye gutuza ngo mbe wa wundi wihezaga aho abandi bari, ntabwo nongeye kumva ya magambo anca intege yangarukaga kenshi mu matwi ko ntacyo nzimarira, ahubwo nakomeje kumva ya magambo mushiki wanjye Lea yambwiye, uko umutima utera ikizere kikanteresha intambwe nshya nkarenga aho nahoraha nzenguruka.

Nyuma y’ icyumweru mukuru wacu Vena ataragaruka, ku gicamunsi ubwo nari mvuye kugura isuka mujyojyo, nateraga intambwe ndende ngenda ndirimba za ndirimbo z’ abasirikare nitozaga kuva cyera mu bwana bwanjye, amazi amazi na za songa mbere reka sinakubwira, nari ntwaye agahago karimo isuka mu kwaha

Nari nafashe icyemezo mu bitecyerezo byanjemo mu rucyerera rw’ uwo munsi, ubwo nari nabuze ibitotsi nibaza ukuntu nzabika amafaranga ibihumbi icumi Stella yampaye ndetse na ya yandi ya wa musore utarigeze agaruka inzira twahuriyemo, numvaga igihe kigeze ngo nshirike ubute nyazunguze, nibutse ko gucuruza ari byo narazwe na Mama ariko kandi icyo Atari cyo gishoro nari kujyana ku muhanda.

Nageze mu rugo nkubitana na Lea mu karyango ko mugikari arikanga,

Lea-“Ayiwee! Wagiye ugenda witonze! Uziko wari unciye hejuru?”

Njyewe-“Mbabarira Sister! Iyo ngenda erega mba nsa n’ usiganwa! Time is money!”

Lea-“Eeeh eeh eeh! Sam! Hahaaa! Bro! Burya se wari ikibyibuka? Nari nzi ko wabyibagiwe!”

Njyewe-“Hhhhh! Erega iyo igihe kigeze kiba kigeze! Urumva se ntari umunyeshuri mwiza?”

Lea-“Cyane rwose! Birantangaje ukuntu wibutse ibyo navuze kandi ntakwigishije”

Njyewe-“Nubwo mbivuze ariko kubyandika byo naba nkubeshye, gusa nzi ko bivuga ko isaha ari amafaranga...”

Lea-“Wagerageje Bro! Burya kunanirwa kwa mbere ni ukunanirwa kugerageza, hanyuma se ko mbona uri n’ agahago mu kwaha?”

Njyewe-“Agahago se…Hhhh! Sister enda hano ngwino nkwereke”

Twamanutse gato njye mba nicaye kuri rya buye ryabaga hafi y’ umuryango, mushiki wanjye Lea nawe yicara ku gatebe kari aho hafi, nkura agahago mu kwaha ntangira gukuramo ya suka mujyojyo,

Njyewe-“Sister! Hhhhh! Fora mvuye kugura iki?”

Sister-“Urumva nabibwirwa niki se? Ahubwo mbwira winyicisha amatsiko”

Njyewe-“Hahahah! Umva fora ariko wowe nta bihembo ukeneye?”

Lea yakomeje kurwana n’ amatsiko birangira anyatse ka gahago ku ngufu agikubita amaso isuka aratangara cyane,

Lea-“Apuuu! Isuka? Isuka niyo wampishaga?”

Njyewe-“Hahahah! Niyo nyine, simbona se utunguwe? Kandi nicyo nashakaga”

Lea-“Isuka? Isuka busuka?”

Njyewe-“Ese ko mbona watangaye nkaho ari ubwa mbere ubonye isuka? Hhh! Ariko byo banza ari ubwa mbere ubonye isuka nshyashya?”

Lea-“Ariko se Sam! Va muri ibyo umbwire iby’ iyi suka, ubu koko uratinyutse ujya kw’ iduka ugura isuka nshya n’ amasuka dufite hano? Cyangwa wirengagije ko cyera twahoze duhingisha dufite amasuka menshi? Icyakora urantengushye, ntabwo nari nzi ko wasesagura bene aka kageni”

Njyewe-“Lea! Tuza gato windakarira nkubwire?”

Lea umwana wa Mama ntiyangoye yaratuje nitsa umutima maze ngorora ijwi ndamubwira nti,

Njyewe-“Lea!....”

Nkivuga ako kanya twumvise akugi ko kw’ irembo gakingutse, twumva intambuko y’ umuntu ruguru y’ inzu ndetse twumva ijwi ry’ umuntu usuhuje njye na Lea turakangarana……………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 25 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Mwiriweho! Uwo muntu yabaye ari Venant ugarutse? Ndasaba ko yagaruka amahoro

    Ko mutaduha episode ya 25?

    Mwaduhaye episode ya 25?

    Nagize ngo ninge wasigaye,none ndabona abategereje episode ya 25 turi benshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa