skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode29: “Ntabwo nifuza ko bazagutsinda ku byisi, aho kugira ngo amaraso yanjye ameneke twabura amagana”

Yanditswe: Tuesday 15, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo nari nshigukiye hejuru nterera amashuka, Ayiwe!!!!! Ahwiiiiiiii!....mbega inzozi Mana y’ I Rwanda wee! Ahwiii! Nikozeho ngo numve ko mpari, birarenga ndabyuka ndeba munsi y’ igitanda ngo ndebe neza ko ntari munsi y’ igikamyo, umutima wendaga kumvamo mbese nari nabaye igishushungwe, ni ubwa mbere nari ndose inzozi mbi mu buzima bwanjye.

Sponsored Ad

Nicaye ku buriri biranga nicara hasi gushyikira ibyo nari ndose byarananiye mbunza umutima kugeza bucyeye.

Sinjye narose bucya nazindutse kurusha umwaku, ngeze hanze nterera amaso ikirere, numva ntabwo naguma aho.

Sinjye narose bucya nazindutse kurusha umwaku, ngeze hanze nterera amaso ikirere, numva ntabwo naguma aho.

Sinjye narose bucya nazindutse kurusha umwaku, ngeze hanze nterera amaso ikirere, numva ntabwo naguma aho.

Nahise mfungura inzu yo hanze mbatura isuka manuka ngana mu gishanga, ugira ngo se hari imirimo yari ikiri mu murima? Ya he se ko nari ntegereje ko ibyari mu butaka byera?

Uwo munsi wambanye muremure nzenguruka ngaruka, nkumva nahekenya insenda nabonaga ngo nkunde nsinde ubwoba bwari bundimo?

Ku gicamunsi nibwo nazamutse, ngera mu rugo mushiki wanjye Lea arangaburira, gusa ntibyatinze yabonye ko ntari hamwe maze atangira kumbaza byinshi, nyuma y’ umwanya utari muto nibwo neruye mubwiza ukuri kw’ inzozi nari naraye ndose.

Nyuma yo kuzimubwira yarasetse cyane maze arambwira ati,

Lea-“Bro! Humura wana inzozi zirabeshya, sinari nzi ko ugitecyereza umwana w’ abandi bigeze aho kumurota ukirirwa umeze nk’ umurwayi”

Njyewe-“Icecekere wowe umunyarwanda yabivuze neza ko agahwa kari kuwundi gahandurika, iyaba nawe…nako ntabwo nakwifuriza kurota igikamyo kigiye kuguca hejeru”

Lea-“Reka reka si igikamyo cyaguteye ubwoba ahubwo ni Stella waguteye urushyi akenda kugukuramo iyo kotsa”

Nyuma y’ akanya gato ducecetse,

Lea-“Ariko ubundi…Hmm! Nyamara wasanga inzozi zifite aho zihurira n’ ukuri cyangwa ukaba ukabya inzozi?”

Njyewe-“Oya se kandi? Nkabya inzozi njyewe? Uziko ubusanzwe ntajya ndota?”

Lea-“Hmm! Sinzi ukuntu ubwo wabimbwiraga nahise ntecyereza umunsi Vena yagiye ahetse igukapu cy’ amafaranga ya Stella, yagaruka habe no kutubwira akanunu k’ urugendo rwabo?

Nahise nibuka kandi umunsi agenda amasigamana…buriya ntabwo yatinyaga ko yahatinda tukamubaza iherezo ry’ urugendo ko nta byinshi twari kumubaza uretse kutubwira niba baragezeyo amahoro?”

Njyewe-“Lea! Reka ibyo tubireke, ntabwo uyu mwanya ari uwo gutecyereza ko Vena yaba yarahemukiye Stella n’ ukuntu yari yamushegeye yangize igihwinini ngo hato ntamwegera….ahubwo ziriya nzozi reka nzisobanure…nta kabuza zifite aho zihuriye n’ ubuto bwanjye na Stella…ntubizi se ko yankubitishije kuva cyera kubera kumushegera?”

Nyuma y’ akanya gato hari umuntu wasuhuje ndetse ahita ahinguka, yari umugore w’ umucuruzi wacururizaga hahandi Mama yakoreraga, yitwaga Velena,

Velena-“Yemwe abahano ko mutanyikiriza aho murampa?”

Lea-“Eeh! Ni kalibu! Turaguha rwose!”

Velena-“Ariko muraganira weee! Uziko wagira ngo ntimuva inda imwe? Nagenze bucye ngeze ruguru y’ inzu, numvaga ari nk’ urungano rwateranye mbese ntabwo nacyekaga ko nasanga ari mwe babiri!”

Njyewe-“Hhhh! Velena nawe rwose! Ibikabyo by’ abacuruzi biracyari byabindi? Nibuka ukuntu wajyaga ubwira abakiriya ngo voka zawe ziraryoshye ngo zahinzwe ku giti cy’ imizabibu”

Twese-“Hhhhhhh!”

Lea-“Namwe mwasetsa koko! Uzi ko mwatumye nanirwa no kwinjira mu nzu ngo nsohore intebe koko?”

Njyewe-“Nyaruka ahubwo dore Velena yari inshuti ya Mama nubwo yadutereranye”

Lea yinjiye mu nzu dusigara hanze ariko mbona mu maso arahindutse, intebe arayizana aricara, amaze kwiruhutsa,

Velena-“Icyakora byo…Sam uvuze ijambo rinkora ku mutima, mumbabarire pe! Koko narabatereranye! Mama wawe yari inshuti yanjye sinamwihakana, ibyago biraza…Ubone ngo nibagirwe ko yambaye hafi umunsi ku munsi dufatanya guhangana ngo duhahire abacu none yagize ibyago sinongera no kumenya amakuru yanyu? Yewe, shuguri twashyize imbere zatwibagije ubumuntu”

Nyuma y’ akanya k’ umutuzo…

Lea-“None se…wikwirenganya erega si wowe gusa, n’ abandi twari twizeye ko ari inshuti z’ umuryango ntawageze aha, niba nawe aho uhugukiye urahageze”

Njyewe-“Icyakora byo”

Twakomeje kuganira na Velana ari nako umugoroba wari uje, izuba rya kiberinka riraka mu gihe nari mpagurutse gato kuri rya buye ryabaga impande y’ umuryango aba aravuze,

Velena-“Buretse gato kugenda mbabwire icyari kinzanye dore burije”

Nongeye kwicara,

Velena-“Naho ubundi ntababeshye, nafashe inzira nza hari ikinzanye, sinabica kure nk’ umucuruzi namenye ko muri aka gace hari umuntu ufite imboga nziza mu murima zirangaza abagenzi, naje kubaririza rero ntungurwa no gusanga ari izanyu, rwose nishimye ko mwagize igitecyerezo kiza kitagereranywa…byantunguye ukuntu abana nkamwe mwarusha umusaruro abantu bakuru bamaze imyaka n’ imyaniko mu mirima bahinga”

Njyewe-“Erega ntihabaho kuramba mu bintu haba guhirwa, naho ubundi kubarusha byo…ntamarushanwa turimo da!”

Velena-“Oya ntawe utabatangarira, ahubwo icyari kinzanye…urumva nawe abacuruzi nicyo tuberaho, muzi uko Mama wanyu yabagaho ndetse nawe Sam urabizi ko tutaryama, duhora dushakisha aho imbuto nziza iri tukazitanga abandi zikiri mu murima niyo mpamvu nanjye ndi hano”

Njyewe-“Eeeh! Ni byiza niba washimye da! Iby’ abacuruzi byo ndabizi kandi natwe twahinze tugamije isoko, niyo mpamvu tutagusubiza inyuma”

Velena-“Ntiwumva se! Ahubwo nizere ko unyemereye ko ntera ibirindiro kugeza ubwo uzasarurira nkazabarangurira?”

Njyewe-“Hhhhh! Erega ibyo ntacyo bitwaye, ikizima nuko utazagendera kuko tuziranye ngo utwunameho mu biciro”

Velena-“Oya oya ibyo ntabwo byashoboka, ahubwo ni ahanjye ho kubereka agaciro k’ umusaruro wanyu, rwose munyizere pe!”

Nibutse ko uwo Velena muzi acuruza, yari amaze igihe mu mwuga kandi yagiraga abakiriya benshi, kw’ iseta twakoreragaho niwe wari ufite hanini, nibutse ko nta mugezi utagira ikiraro.

Nyuma y’ akanya gato ducecetse nahise mubwira nti,

Njyewe-“Nta kibazo Vele! Niba wahagurutse ukaba uwa mbere mu baza kurambagiza nta mpamvu yo kwanga kukwemerera icyakuzinduye, niba koko uzemera ibiciro byiza tuzifuza nta wundi twazemerera”

Velena-“Ntiwumva se! Nzahagarara kw’ isezerano kandi ntabwo nzifuza kunguka njyenyine, muzabanza mwunguke hanyuma munsagurire kuko ari mwe mwavunitse muhina umugongo amanwa n’ ijoro”

Muri ako kanya Velena yongeye kuduha ikizere natwe tumwizeza ko ari we wenyine tuzizera, kuva uwo munsi abaza kurambagiza umusaruro ukiri mu murima bazaga buri munsi, bitangira kudutera impungenge.

Nakomeje kwibaza icyo nakora gusa mu bitecyerezo byinshi icyanjemo ni kimwe, icyo gitecyerezo nta kindi cyari icyo gutangira kujya kurara mumurima ncunga umutekano ngo bene ngango basarura aho batabibye batazaduca mu rihumye tugasigara turiririmba urwo tu bonye.

Igitecyerezo nakigejeje kuri Lea acyamaganira kure, arahakana aratsemba ko ntagomba kurenga umutaru njya kurara mu murima, yambwiye mu magambo akomeye ati

“Ntabwo nifuza ko bazagutsinda ku byisi, aho kugira ngo amaraso yanjye ameneke twabura amagana ntuzava aha”

Nanze kubyumva ijoro rya mbere, irya kabiri ndara ntasinziriye, irya gatatu tumaze kurya nashutse Lea ko ngiye kuryama, amaze gushyirwayo ndabyuka manura ikote ry’ ijoro Papa yambaraga, negura ikibando nambara ingofero y’ ubudodo na bote ze, ndomboka mfungura umuryango buhoro, mfungira inyuma nkomeza ruguru y’ urugo ngera mu bikingi by’ amarembo mba ngeze mu nzira igana mu gishanga ngitera intambwe nka makumyabiri, numvise imbwa zimoka, ibihunyira n’ ibikeri umutima urankuka……………………………….

Ntucikwe na Episode ya 30 yiyi nkuru “UWANDEMEWE”

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • umutima wumusirikare urihe sam weeee hhhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa