Uwantwaye ubusore mugabiye n’ubusaza! Amagambo Bruce Melodie yabwiye umugore we yazamuye amarangamutima ya benshi
Yanditswe: Saturday 17, Dec 2022
Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi uzwi nka Bruce Melodie yatomagije umugore we mu magambo aryoheye amatwi avuga ko yarahiriye kumarana nawe ubuzima bwose kugeza bashaje.
Ni amagambo Bruce Melodie yanditse yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yifashishe ifoto ari kumwe n’umugore we banabyaranye abana babiri yanditse amagambo yazamuriye amarangamutima ya benshi ati"Birahagije kugira ngo nemere ko wowe nange turiho muri iki gihe"
Arangije akomeza agira ati"Uwantwaye ubusore mugabiye n’ubusaza".
Abantu benshi barimo n’ibyamamare bagaragaje ko bishimiye ubu butumwa babifuriza kuramba ndetse bamwe bavuga ko bifuza kuzamera nkabo umunsi bazaba bakuze.
Umunyamakuru witwa Irene Murindahabi yagize ati"Ninkura nzamera nkamwe biratangaje",ashyiraho n’utumenyetso tw’imitima tugaragaza urukundo.
Yago nawe yabwiye Bruce Melodie ko yishimira buri ntambwe ateye kandi ko atewe ishema nawe amusaba gushyira ku mutima ayo magambo.
Abandi batandukanye nabo bashyizeho ubutumwa bubifuriza imigisha ndetse bamwe bashimangira ko buri nsinzi y’umugabo hari umugore uba ayiri inyuma ari nako babasaba ko bakora ubukwe bakereka abakunzi babo ibirori.
Bruce Melodie ubu ari kubarizwa i Kampala mu Gihugu cya Uganda aho ategerejwe mu gitaramo ’Kigampala’giteganyijwe kuri uyu wa 17 Ukuboza 2022.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *