skol

Uwarashe kwa Rihanna ashobora guhagarikwa mu kazi ka Leta

Yanditswe: Thursday 26, Mar 2026

featured-image

Umugore ushinjwa kurasa ku rugo rwa Rihanna n’umugabo we, A$AP Rocky ashobora kwamburwa uruhushya rwo gukora akazi ka Leta yari afite nafungurwa akava mu buroko.

Inyubako y’uyu muririmbyi w’imyaka 38 y’amavuko iherereye i Beverly Hills yarashwe mu ntangiriro z’uku kwezi. Nubwo byari byatangajwe ko bose batari bahari, byaje kumenyekana ko umuryango wa Rihanna urimo n’umugabo we, Rocky wari uri mu rugo.

Ivanna Lisette Ortiz w’imyaka 35 y’amavuko ni we ushinjwa ubu bugizi bwa nabi. Nyuma y’ibyo yahise atabwa muri yombi ndetse ashinjwa ibyaha bigera kuri 14 birimo no kugerageza kwica.

TMZ yatangaje ko yabonye kopi yifashishijwe n’ababishinzwe mu mategeko isaba ihagarikwa rw’icyemezo cy’akazi yari asanzwe akora.

Yari asanzwe akora akazi ka Leta mu bijyanye no kuganiriza abantu bafite ikibazo cy’amarangamutima bakaba bakira cyangwa se bakoroherwa.

Ortiz yakoreraga aka kazi muri California. Umwe mu babishinzwe ari gushyiramo imbaraga nyinshi ngo ahagarike uyu mugore ku kazi naramuka afunguwe.

Uyu mugore uvuka muri Florida yabonye icyangombwa kimwemerera gukora aka kazi muri Mata ya 2016. Cyari kuzarangira muri Kamena 2027.

Nafungurwa ku ngwate, inama ibishinzwe ishaka ko azahita ahagarikirwa ki cyangombwa kimwemerera gukora akazi ka Leta nk’umufashamyumvire mu by’amarangamutima.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, ku wa 10 Werurwe 2026, umunyamategeko wo mu gace ka Los Angeles, Nathan J. Hochman yavuze ko Ortiz ashobora kuzafungwa agakatirwa burundu naramuka ahamwe n’ibyaha ashinjwa.

Mu rubanza rwabereye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Los Angeles, umunyamategeko wa Ortiz yahakanye ibyaha 14 umukiliya we ashinjwa.

Umucamanza Theresa McGonigle yatesheje agaciro ubusabe bwa Ortiz bwo kugabanya igiciro cy’ingwate. Ortiz yasabaga ko ingwate yo kugira ngo afungurwe yaba miliyoni 1,8$.

Ivanna Lisette Ortiz ashobora gufungwa burundu azira kurasa kwa Rihanna

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa