skol
fortebet

Uwari umukazana w’aba Kardashian Blac Chyna abagejeje kure mu rukiko

Yanditswe: Sunday 24, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’aba Kardashian wajyanywe murukiko n’umunyamideli Blac Chyna ubafitiye umwuzukuru, arabashinja kuba baagize uruhare mu ihagarikwa ry’ikiganiro cye yari ahuriyemo na Rob Kardashian wari umugabo we akaba ari umwe mu bagize uyu muryango.

Sponsored Ad

Uyu mu Nyamideli yatanze iki kirego muri 2017 ariko gisubukuwe muri uku kwezi ubwo aherutse kuvuga ko agiye gusubiza uyu muryango mu rukiko kugirango ahe urugero rwiza abana be bazabashe kurwanirira uburenganzira bwabo.

Blac Chyna ararega kuri Kris Jenner ariwe nyina w’aba bana barimo Kourtney Kardashian Kim Kardashian, Khloé Kardashian , Kendall Jenner , Kylie Jenner ndetse na musaza wabo Rob Kardashian ari nawe babyaranye.

Rob Kardashian yari umukunzi wa Blac Chyna kuva mu 2016 kugeza mu 2017 ndetse banafitanye umwana w’umukobwa ufite imyaka itanu witwa Dream Renée Kardashian.

Mu byo Blac Chyna ashinja uyu muryango harimo kuba waramukoreraga ihohotera ryo mu rugo cyangwa irikorewe ku mubiri ndetse no guhagarika ‘season’ ya kabiri y’ikiganiro yahuriragamo na Rob Kardashian cyacaga kuri televiziyo ya E! n’ibindi.

kuwa 18 Mata nibwo urubanza rwatangiye humvwa ubuhamya bwaba ubwo ku ruhande rw’abo mu muryango w’aba-Kadashians cyangwa abo ku ruhande rwa Blac Chyna.

ku wa 21 Kris Jenner yagaragaje ko Blac Chyna nk’umuntu ushaka kwigaragaza neza muri rubanda kandi atariko kuri anavuga ko uyu mugore ubwo yabanaga n’umuhungu we Rob yashatse kumwica.

Urega arasaba indishyi zingana na miliyoni 100$ kubw’igihombo yatejwe n’uyu muryango.

Blac Chyna na Rob Kardashian babyaranye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa