skol
fortebet

Miss Uwase Clementine yahawe n’umukunzi we Imodoka yagataraboneka k’umunsi w’isabukuru ye yamavuko [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 27, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Miss Uwase Clementine uzwi cyane ku izina rya Tina wahagariye u Rwanda muri Miss supranational mu mwaka 2018 ndetse no muri Miss Elite muri 2020 ,yatuguwe bikomeye n’umukunzi we Lukasz Przeniewski amuha impano y’imodoka yakataraboneka kw’isabukuru ye yamavuko.

Sponsored Ad

Umwe mu nshuti z’uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Impano y’isabukuru y’amavuko yatanzwe na muramu wanjye!”

Imodoka yahawe uyu mukobwa ni Peugeot 207 CC. Iyasohotse mu 2015 yashoboraga kugura hagati ya miliyoni 15 Frw na miliyoni 20 Frw gusa ubu iya 2021 igeze mu bihumbi 22 $ ( arenga miliyoni 22 Frw).

Uyu mukobwa agiye kumara imyaka ine akundana na Lukasz Przeniewski umusore wo muri Pologne batangiye gukundana ahagana mu 2018, nubwo amakuru y’urukundo rwabo yatangiye kujya hanze mu mpera za 2019.

Uwase ubusanzwe ni umunyamideli ndetse yegukanye ibihembo bitandukanye birimo icya Top Model Africa cyabereye muri Zimbabwe mu 2016 anitabira World Next Top Model 2017 mu Mujyi wa Beirut muri Liban, aza mu bakobwa bageze mu cyiciro cya nyuma.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa