skol
fortebet

Uwatangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana

Yanditswe: Tuesday 12, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutikanga Ferdinand watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi bwa Cansel yari amaranye iminsi.

Sponsored Ad

Inkuru y’urupfu rwa Ferdinand Rutikanga yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Taliki 12 Nyakanga 2022.

Amakuru ahari avuga ko Nyakwigendera yitabye Imana mu ijoro ryacyeye aguye mu rugo iwe ari naho yari arwariye.

Rutikanga yitabye Imana nyuma y’uko impanga ye Ndagijimana yari imaze iminsi imutabariza ngo afashwe kuvuza umuvandimwe we aho hari urushinge yagombaa guterwa gatatu mu kwezi rugura ibihumbi 250.

Uretse kanseri Rutikanga Ferdinand yari arwaye kandi izindi ndwara zirimo n’umuvuduko w’amaraso.

Uyu musaza aherutse gutangariza Isimbi ko ari we watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda mu mwaka wa 1972 ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko.

Rutikanga yagize ati “Murakoze ni njye watangije umukino w’iteramakofe mu Rwanda, hari mu 1972 icyo gihe nari mfite imyaka 16, ni byo kuko icyo gihe hari ku bwa Perezida Kayibanda, nandikiye Captain Bizimana ni we wari ushinzwe Minisiteri y’urubyiruko, namwandikiye ibaruwa ariko ntabwo nigeze mbona igisubizo.”

Yakomeje avuga ko yahise ajya muri DR Congo agaruka mu 1973 yongeye kwandika ibaruwa ayandikiye uwari Minisitiri w’Urubyiruko icyo gihe ari we Pierre Rwagafirita amusaba kuza i Kigali bakabonana, yaraje ariko bitewe n’akazi kenshi ntibabonana ariko abonana na Claude Semateka wari umuyobozi wa Siporo amubwira ko ari igitekerezo cyiza abasaba kwandika indi baruwa ndetse bakaba banatangira gukora imyitozo ariko bakarangwa n’ikinyabupfura badahohotera abandi.

Rutikanga Ferdinand wavutse mu 1956 akaba yari amenyerewe cyane mu guhamagara kuri Radiyo ndetse akabaza ibibazo bisekeje, yitabye Imana ku myaka 66, ni umwe mu bantu barebye umukino w’amateka w’iteramakofe wo mu 1974 wahuje Muhammad Ali na George Foreman.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa