Uwibye indirimbo zirimo iz’abahanzi bakomeye barimo Ed Sheeran yahawe igihano gikomeye
Yanditswe: Monday 24, Oct 2022
Adrian Kwiatkowski, umutekamutwe wibye indirimbo z’umuhanzi Ed Sheeran akazigurisha zitarasohoka yakatiwe gufungwa amezi 18.
Uyu musore w’imyaka 23 yibye indirimbo ebyiri za Ed Sheeran zari zitarasohoka ndetse n’izindi 12 z’Umuraperi Lil Uzi Vert, azigurisha ku rubuga rucururizwaho indirimbo mu buryo butemewe.
BBC yatangaje ko uyu musore yacuruzaga izi ndirimbo akishyurwa mu ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka ’cryptocurrency’.
Bivugwa ko uwo mutekamutwe yageze kuri izo ndirimbo nyuma yo kwinjirira konti z’ikoranabuhanga abo bahanzi bafite.
Polisi yo mu Mujyi wa Londres yatangaje ko uwo musore yafashwe amaze kwinjiza £131.000, asaga miliyoni 131 Frw.
Mu 2019 ni bwo inzego za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubugenzacyaha zatangiye iperereza kuri uyu musore. Ni nyuma y’uko bamwe mu bahanzi bagannye Ubugenzacyaha bwa New York bagaragaza ko hari umuntu utazwi wiyise Spirdark wabinjiriye, akiba indirimbo agatangira kuzigurisha.
Ubwo imashini ye yafatwaga, basanzemo indirimbo zisaga 500 acuruza atabyemerewe. Iperereza ryakozwe ryagaragaje ko uwo muntu abikorera mu Bwongereza.
Mu bindi byafatiwe mu rugo rw’uwo mutekamutwe, harimo indirimbo zitarashyirwa hanze z’abahanzi zigera ku 1260 z’abahanzi 89.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *