skol
fortebet

Uwimana Jeannette yakiranwe urugwiro n’Umuryango we avuye muri Miss Rwanda 2022 [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 24, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwimana Jeannete wegukanye ikamba rya Miss Innovation mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, yakiranwe urugwiro nabo mu muryango we,ubwo yari akubutse muri iri rushanwa yitwayemo neza.
Uyu mukobwa w’imyaka 26 ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wari ushyigikiwe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 riherutse kwegukanwa na Muheto Nshuti Divine,yageze mu bakobwa 5 ba mbere ndetse yegukana ikamba ry’umukobwa ufite umushinga urimo udushya.
Ikamba riherekejwe n’ibihembo birimo guhembwa buri (...)

Sponsored Ad

Uwimana Jeannete wegukanye ikamba rya Miss Innovation mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, yakiranwe urugwiro nabo mu muryango we,ubwo yari akubutse muri iri rushanwa yitwayemo neza.

Uyu mukobwa w’imyaka 26 ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga wari ushyigikiwe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 riherutse kwegukanwa na Muheto Nshuti Divine,yageze mu bakobwa 5 ba mbere ndetse yegukana ikamba ry’umukobwa ufite umushinga urimo udushya.

Ikamba riherekejwe n’ibihembo birimo guhembwa buri kwezi ibihumbi 500 Frw na Banki ya Kigali kandi akazanahabwa ubufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga we.Bivuze ko mu mwaka wose azamarana ikamba azakuramo Miliyoni 6 Frw.

Ubwo yageraga iwabo mu Karere ka Nyanza nyuma y’igihe kitari gito yari amaze mu mujyi wa Kigali mu mwiherero wa Miss Rwanda,Uwimana yakiranwe ibyishimo n’abavandimwe be, nyina n’inshuti z’umuryango bigaragara ko bari bamwiteguye cyane.

Uwimana Jeannette agiye no gutangira kwiga muri Kaminuza ya Kigali kuri Buruse itangwa n’iyi Kaminuza nk’imwe mu ngingo y’imikoranire ya Kaminuza ya Kigali n’abategura Miss Rwanda.Yasoje amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, Mudasobwa n’Ubukungu.

Avuka mu muryango w’abana 7 kandi ni we mfura. Afite nyina gusa kuko se yitabye Imana mu myaka micye ishize.

AMAFOTO:Inyarwanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa