skol
fortebet

Uwise Pastor Juliene Kabanda Intumwa ya Satani n’umutubuzi ari gukorwaho iperereza na RIB

Yanditswe: Monday 28, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo kwifashisha imbuga nkoranyambaga akita Pastor Juliene Kabanda wa Grace Room intumwa ya Satani, RIB yatangiye kumukoraho iperereza.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa bwakwiye kuri X yahoze yitwa Twitter aho uwiyita Bakame yabushyizeho ku cyumweru saa 12;18 avuga ko umushumba wa Grace Room, Pastor Juleine Kabanda ari intumwa ya shitani.

Yanditse ati “Reka mwite intumwa ya satani ku Isi, Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apôtre Gitwaza mu kwitwaza ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda. Uwampuza nawe Isi yose itureba nkamubaza ikibazo kimwe cyo muri Bibiliya abeshyako yigisha.”

Nyuma yo gucyeburwa na benshi mu basomye ubwo batumwa bamubwira ko budakwiye ndetse ko bigize icyaha, ntacyo yabikoze bigera ubwo benshi babimenyesha (tag) RIB bagaragaza ko uwo Bakame yakoze icyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye Igihe ko batangiye kugenzura no gusesengura ibyo Bakame yanditse kugira ngo barebe neza ibyaha yaba yakoze.

Yagize ati: "Twakomeje kubona abatumenyesha ibyo uriya wiyita Bakame yavuze kuri X. Biracyasuzumwa n’ishami rishinzwe gusesengura ibikorwa cyangwa amagambo bikekwa ko agize icyaha, byakorewe ku mbuga nkoranyambaga, rireba icyo amategeko ateganya, niba ibyo yatangaje bigize icyaha gikurikiranwa muri RIB."

"Harasuzumwa na none niba ibyo bikorwa yakoze biri mu byaha bikurikiranwa nyir’ubwite ariwe utanze ikirego cyangwa niba byakurikiranwa urwego rwibwirije, ikizavamo nicyo kizashingirwaho hafatwa umwanzuro.”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, umuramyi Fabrice Nzeyimana nibwo yari yanditse ku rubuga rwe rwa X acyebura bamwe mu bantu batukanira ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko abari gutuka Pastor Juliene Kabanda abibutsa ko ari ibyaha bari gukora bidahanwa n’Imana gusa ahubwo n’amategeko y’u Rwanda abihana.

Ibi bibaye nyuma y’uko Pastor Juilene Kabanda na Grace Room bateguye igitaramo cyo gushima Imana cyamaze iminsi itatu kibera muri BK Arena mu mpera z’icyumweru gishize. Iki giterane kije gisange ikindi cyabanje mu ntangiriro za Mata nabwo cyabereye muri BK Arena.

Muri uku kwezi kwa Mata, Grace Room iteraniye muri BK Arena iminsi itanu yose kandi icyo gihe abantu barakubitaga bakuzura ndetse abandi bagasubira inyuma kubwo kubura aho bicara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa