skol

Uzahora uri umwihariko kuri njye! Muyango abwira Kimenyi Yves ku isabukuru ye

Yanditswe: Monday 13, Oct 2025

featured-image

Umunyamakuru akaba na rwiyemezamirimo Muyango Claudine yifurije umugabo we, Kimenyi Yves, isabukuru nziza y’amavuko amubwira ko azahora ari umwihariko kuri we.

Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda ya 2019, yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugabo we Kimenyi Yves wujuje imyaka 33 kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram ahanyuzwa ubutumwa bumara amasaha 24 yamwifurije isabukuru nziza amubwira ko afite umwanya wihariye mu mutima we ndetse amubwira ko uko byagenda kose azahora ari umwihariko kuri we.

Ati: ”Isabukuru nziza ku muntu ugifite umwanya wihariye mu mutima wanjye. Nubwo ubuzima bwagenda gute, uzahora uri umwihariko kuri njye wo kuba umubyeyi utangaje n’umukunzi mwiza. Nta kindi nkwifuriza usibye urukundo, umucyo, n’imigisha yose ubuzima bushobora gutanga. Gira ibyishimo cheri.”

Muyango yageneye ubu butumwa umugabo we mu gihe bivugwa ko umubano wabo ushobora kuba warajemo agatotsi. Mu 2019 ni bwo Kimenyi yahishuye ko ari mu rukundo na Uwase Muyango Claudine yari yasimbuje Didy d’Or. Byari nyuma y’igihe kinini iby’urukundo bihwihwiswa ariko mu itangazamakuru bakaba ibamba babibajijweho.

Ubwo iby’uko bakundana byajyaga hanze, Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Muyango.

Urukundo rw’aba bombi rwakomeje gusagamba, rukomeza kuba inganzamarumbu ndetse uko iminsi yagiye ihita, bereka abarutegaga iminsi ko ‘urwabo ruruta byose!’

Iby’urukundo rwabo byakomeje gushimgangirwa n’amagambo meza bakundaga kubwirana bifashishije imbuga nkoranyambaga, bikomeza kwerekana ko byanga bikunze ruzagera kure.

Tariki 19 Werurwe 2020, ubwo Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019 yizihizaga isabukuru y’amavuko, icyo gihe Kimenyi Yves yigomwe ibitotsi ageza Saa Sita z’ijoro ategereje ko urushinge rw’isaha rwinjiza umunsi kuri iyi tariki, maze yifashishije Instagram agenera umukunzi we ubutumwa bwuzuyemo amagambo y’urukundo.

Ku wa 28 Gashyantare 2021, Kimenyi yiyemeje gutera ivi yambika impeta ya ’Fiançailles’ Muyango amusaba kumubera umufasha, undi ntiyazuyaza arabyemera.

Muri Nyakanga 2021 hagiye hanze amashusho agaragaza ko Muyango akuriwe ndetse ku wa 21 Kanama 2021, bibarutse imfura y’umuhungu yitwa Kimenyi Miguel Yannis.

Nyuma y’imyaka itanu bari mu rukundo, aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge ku wa 4 Mutarama 2024.

Kimenyi Yves wakiniye APR FC,Rayon Sports, Kiyovu Sports,AS Kigali n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasezeranye na Muyango Claudine ku wa 6 Mutarama 2024, mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge Gisozi ahazwi nka Romantic Garden. Waranzwe n’ubwitabire bw’abafite amazina azwi muri siporo no mu myidagaduro y’u Rwanda.

Muyango Claudine na Kimenyi Yves basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye mu Busitani bwa Center Piece buri ku Gisozi, basezeranwa na Bishop Karemera Emmanuel wo mu Itorero Living God Church, wabasabye kubaka urugo rwiza rushingiye ku ijambo ry’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa