skol

Vanessa Mdee na Rotimi bari mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Yanditswe: Monday 06, Mar 2023

featured-image

Umuhanzi Rotimi n’umukunzi we Vanessa Mdee bari mu byishimo byo kwibaruka ubuheta.

Rotimi udakunze guhisha amarangamutima afitiye umukunzi yongeye kugaragaza uburyo ari umugore udasanzwe mu magambo asize aryoheye amatwi.

Nyuma y’ubutumwa basangije ku rubuga rwa Instagram mu cyumweru gishize biteguraga kujya kwa muganga kwibaruka ubuheta bwabo, umuhanzi Rotimi yongeye gusangiza ubutumwa bwaje buherekeje ifoto bari kwa muganga, ahamiriza Vanessa urwo amukunda.

Yagizi ati "Iyo unyuze mu buzima ukabona umuntu mumwenyurana mu bihe ibyo ari byo byose, iyo ubonye umuntu haba hari inzitizi iyo ariyo yose ushaka uburyo asekana nawe, mu gihe haje ibiteye ubwoba, icyo akora bwa mbere akaba ari ugufata ukuboko kwawe, mwese mugasangira ubutwari...menya ko wabonye byuzuye urukundo rwawe."

Ibi kandi bibaye nyuma y’iminsi mike Rotimi asangije kuri Instagram amashusho ashimiye umugore we, akaba n’umwe mu baririmbyi bakomeye muri Tanzania - uburyo yakomeye mu gihe cyo kubyara, ndetse ashimangira ko abagore bakomeye kurusha abagabo babaho. Bikurikirwa n’ubutumwa bw’abakoresha imbuga nkoranyambaga babifuriza ihirwe.

Vanessa na Rotimi bibarutse imfura yabo y’umuhungu muri Nzeri 2021, bongera gutangaza ko bitegura kwibaruka umwana wabo wa kabiri w’umukobwa mu Ugushyingo 2022.

Rotimi na Mdee bahuye bwa mbere mu birori bikurikira iserukiramuco rya Essence Magazin muri New Orleans, kuva ubwo batangira gukundana nk’uko Rotimi yabisobanuye agira ati " Vee yasubiye muri Afurika, ariko twabonye byihuse ko tudashobora ndetse tudashaka kubaho tutari kumwe."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa