skol

Vanessa Mdee yakunze indirimbo ya Vestine na Dorcas

Yanditswe: Friday 05, Sep 2025

featured-image

Umunya-Tanzania, Vanessa Mdee uri mu bahanzi bubatse izina mu muziki muri Afurika no hanze yayo, yagaragaye aririmba indirimbo ya Vestine na Dorcas yitwa ‘Emmanuel’ imaze ukwezi kumwe igiye hanze, bitungura benshi.

Uyu muhanzi yabigaragaje mu mashusho yashyize ku rubuga rwa Tik Tok. Ni amashusho y’umunota umwe gusa, aho agaragara yicaye mu modoka ari kuririmba iyi ndirimbo itaramara igihe kinini cyane igiye hanze.

Aya mashusho ye yayaherekesheje amagambo agira ati “Umwaka w’ikiruhuko wo kuramya hamwe na Vestine na Dorcas. Nkunda iyi ndirimbo.”

Benshi mu batanze ibitekerezo kuri aya mashusho bagaragaje ko bishimiye kuba Vanessa Mdee yashyigikiye impano ya Vestine na Dorcas, by’umwihariko Abanyarwanda bashimira urukundo uyu muhanzi yaberetse.

Iyi ndirimbo Vestine na Dorcas bayishyize hanze iri mu mujyo w’izindi zitandukanye bakoze ziri mu ndimi mpuzamahanga ziganjemo urw’Igiswayile.

Uru rurimi rwatumye aba bahanzi bigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki batandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba, cyane mu bihugu birimo Kenya na Tanzania.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa