skol

VeryDarkMan yasabye imbabazi nyuma yo kurwanira mu ndege

Yanditswe: Wednesday 19, Nov 2025

featured-image

Umunya Nigeria Martins Otse uzwi nka Very DarkMan mu bakoresha imbuga nkoranyambaga neza muri icyo gihugu yasabye imbabazi nyuma yo gushyamirana na mugenzi we Mr Jollof bikarangira barwaniye mu ndege.

Bivugwa ko gushyamirana kw’aba bombi byabaye ku wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2026, ubwo bahuriraga mu ndege bombi yavaga Asaba yerekeza Lagos aho bagerageje kurwana bagakizwa n’abagenzi bari muri iyo ndege.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2025, VeryDarkMan yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yemera ikosa anavuga ko ibyabaye bidakwiriye.
Yagize ati: “Ndasaba imbabazi ku byabaye ejo mu ndege ya United Nigeria Airlines, iriya mirwano ntibyagombaga kuba, kandi mbifata nko kutita ku bintu kwanjye ngo nshobore kurinda umujinya wanjye.”
Avuga ko icyamuteye gusaba izo mbabazi ari uko hari abantu benshi bari bari muri iyo ndege akaba yarabaye intandaro yo gutinda k’urugendo rwabo.
Ati: “Hari abantu twari kumwe muri iyo ndege bafite imirimo y’ihutirwa kandi y’ingenzi bagombaga gukora, wenda hari abari bafite ibibazo by’ubuvuzi byihutirwa, ariko kubera imyitwarire yanjye idahwitse urugendo rwaratinze, sinzi igihombo byateje ni yo mpamvu nsaba imbabazi.”
Yongeraho ko nyuma yo kureba amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yatewe ipfunwe no kwibona arwana nubwo hari ababifashe nk’urwenya ariko we byamuteye kwigaya bigatuma abona ko akwiye kwita ku mujinya we, icyakora yizeza abakunzi be ko atazasubira kugaragara mu bikorwa by’urugomo.
Nubwo uyu musore yasabye imbabazi ariko ntabwo yigeze avuga icyatumye arwana na mugenzi we.
Uyu musore avuze ibi mu gihe hari amakuru agaragaza ko iyo kompanyi y’indege iteganya kujyana ikirego mu rukiko irega aba bagabo bombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa