skol

Vestine na Dorcas basinyanye amasezerano na MIE ya Irene Murindahabi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 3 August 2021

Abahanzikazi bato bakunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana estine na Dorcas basinyanye masezerano y’igihe kitatangajwe’ n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika M.I.E y’Umunyamakuru Murindahabi Irénée.


Ni nyuma yamagambo ndetse na mahane menshi yibyabaye bikavukamo ikimeze nko kutumvukana hagatai ya Irene n’aba bana ba Vestine na Dorcas , kuri ubu basinyanye amasezerano na MIE amasezerano y’igihe kirekire bakorana na MIE(M&Irene Empire).

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kanama 2021, mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyarugu aho umuryango w’aba bahanzikazi utuye.

Murindahabi Irénée umujyanama wa Vestine na Dorcas yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru , ko aya masezerano yafashe umunsi wose kuko byamusabye kujya i Musanze ari kumwe n’umunyategeko we bafata umwanya wo kubanza kuganiriza umuryango w’aba bakobwa ibi bikubiye mu masezerano n’inyungu zirimo.

Irénée yavuze ko ibikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye bitemerewe kubitangaza, ariko ko buri ruhande rwashyize umukono ku bintu rwemera kandi ruzashyira mu bikorwa.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Nyina [Uzamukunda Elisabeth] wa Vestine na Dorcas nyuma y’uko abiherewe uburenganzira n’umugabo we.

Ati “Byansabye kubanza gusobanurira umuryango ibijyanye n’amasezerano basinya kugira ngo basinye ibyo bazi. Urumva nagombaga kujyana n’umunyamategeko, ni we wagiye arabasobanurira hanyuma dusinya amasezerano ndataha. Ni amasezerano yatwaye umunsi wose, umuryango usobanurirwa ingingo zikubiye mu masezerano n’umumaro zifitiye abahanzi.”

Akomeza ati “Mama wabo niwe washyize umukono ku masezerano, ndetse yari yabiherewe uburenganzira na Se kuko ari mu kazi.”

M. Irénée akomeza avuga ko nyuma yo gushyira umukono ku masezerano, bagiye gukomeza gukora ibikorwa by’ubuhanzi nk’ibisanzwe. Avuga ko nta kwezi gushira badasohoye indirimbo nshya.

Uyu mujyanama yavuze ko bari kwishimira umusaruro w’indirimbo ‘Adonai’ aho iherutse kuzuza miliyoni imwe y’abantu bayirebye kuri Youtube.

Ubwo havukaga umwuka mubi hagati y’impande zombi mu minsi ishize, abantu batandukanye bavuze ko iyo M. Irénée aza kuba afitanye amasezerano n’aba bahanzikazi ibibazo byavutse hagati y’abo bitari kuvuka ngo byiharire urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru.

M.I Irénée ariko yavugaga ko yagerageje inshuro zirenga eshatu kugirana amasezerano n’aba bahanzikazi ariko akananizwa. Vestine na Dorcas bashimye Imana nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire na M. I. E, bashima M. Irénée

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Confy yatunguranye, Element ahigika abarimo Clement na Madebeat,Uko...

Mu ijoro ryo kuwa 23 Ukwakira muri Kigali Arena amatsiko yari yose mbere...
24 October 2021 0

Bruce Melodie yateye utwatsi kubavuze ko yaguze imodoka ku kayabo ka...

Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu bagezweho muri iyi minsi...
23 October 2021 0

Ihere ijisho amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri...

Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye...
23 October 2021 0

Video y’umunsi : Umuhanzi The Ben yerekanye uko yatereye umukunzi we...

Mu gitondo cyo kuri uyu wakane nibwo umuhanzi The Ben yagaragaje video...
21 October 2021 0

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 bihabwe...

Kiss Summer Awards ni ibihembo bihabwa abantu batandukanye bari mu byiciro...
21 October 2021 0

Platini P yatumiwe mu gitaramo gikomeye muri Sierra Leone

Umuhanzi Platini P uhagaze neza mu muziki Nyarwanda yatumiwe mu...
20 October 2021 0