Victoria Beckham yashyize hanze amafoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 11, Sep 2018
Umunyamideli ukomeye muri USA usanzwe ari n’umugore wa David Beckham,Victoria Beckam yifotoje amafoto menshi afite igikapu cyanditseho izina rye yaciye ibintu hirya no hino.
Uyu munyamideli wahoze ari umuhanzi mu itsinda rya Spice Girl,yizihije isabukuru y’imyaka 10 amaze ari umunyamideli mu buryo bwatunguye benshi ubwo yifotozaga ari mu gikapu,atacyambaye mu mutwe ndetse agipfukishije imyanya ye y’ibanga.
Uyu mugore w’imyaka 44,yifotoje ari muri iki gikapu kiriho ibirango bya kompanyi ye y’imideli nshya ndetse n’izina rye aho yatunguye benshi ubwo yagipfukishaga imyanya ye y’ibanga.
Victoria yavuze ko yagiriwe inama yo kwifotoza aya mafoto n’umwe mu ba Fashion designer ukomeye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika witwa Marc Jacobs.
Ibitekerezo
Abafite inkwi barya ibihiye