skol

VIDEO-Ibizongamubiri byinshi mubigize Alliah The Movie, Filime yaritegerejwe na benshi yasohotse

Imyidagaduro   Yanditswe na: NIYIGABA CLEMENT 16 December 2021

Alliah the movie ni film yavuzwe kuva mu mwaka wa 2020 ndetse integuza yayo (Trailler) isohoka muri uwo mwaka. Abakunzi ba Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool ari nawe nyirayo, barategereje amaso yenda guhera mu kirere! kera kabaye kuwa 16 Ukuboza Igice cya mbere cy’iyi filime cyageze hanze.


VIDEO ISESENGURA KURI FILIME ALLIAH THE MOVIE

Ni film igaragaramo ibyamamare bitandukanye bizwi cyane hano mu Rwanda, yaba mu muziki cyangwa se sinema.Ni filime ikinamo Alliance ukinamo yitwa Alliah, ari nawe mukinnyi wibanze, igakinamo kandi Baraka usanzwe uzwi cyane mu mashusho yizindi filime ndetse n’amashusho y’indirimbo z’abahanzi. aha we akinamo yitwa Justice.

Iyi film kandi igaragaramo ibyamamare bizwi mu ruganda rw’umuziki nka Dj Diallo usanzwe akorera Isibo TV ukina muri iyi filime ari Bishop, abasore b’ibigango bo muri B-KGL nka Yantare, ndetse na bagenzi be igaragaramo kandi Muzehe Nkota usanzwe ari icyamamare muri sinema nyarwanda kuva cyera.

Gusomana biba ari ibisanzwe
Ni filme igaragaramo cyane ibizongamubiri kubagira ukwihangana gucye ku birebana n’irari, dore ko gusomana umunwa ku munwa biba byabaye ibisanzwe ariko batagamije gushitura imibiri ya rubanda ahubwo bagamije kubigisha no kubahugura.

Ni film benshi bakunze itarasohoka dore ko buri wese wabonaga integuza yayo yahitaga yibaza igihe iyuzuye izasohoka.

Filime yaritegerejwe nabenshi
Nubwo ari filime irimo ibyo twagarutseho haruguru, ni filime yiganjemo cyane ibibera mu ngo nyinshi, aho umugabo atoteza umugore we nyamara nta na kimwe aba atamukoreye. kugeza ubwo umugore afata icyemezo cyo kumwica, ariko kubera kumukunda bikamunanira.

Alliah aba acunaguzwa cyane n’umugabo bashakanye

Nubwo irangira utabishaka, iki gice cyagiye hanze kimara isaha irengaho iminota 45, ariko kuri bamwe ishira wagira ngo nibwo igitangira!

Ubwo yayimurikaga ku mugaragaro mu minsi yashize, Alliance yatangaje ko yifuza ko iyi filime yazaca ku ma site akomeye asanzwe acururizwaho sinema nka Netflix n’izindi. kuri ubu iyi filime irabarizwa kuri YouTube Channel ya Isimbi Alliah Cool.

KANDA HANO UREBE FILM ALLIAH THE MOVIE

Author : NIYIGABA CLEMENT

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble hermo

    Twayigurira he ?

    1 month ago

Inzindi nkuru

Abategura irushanwa rya Mr Rwanda batangaje ko Super Manager ari mu basore...

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ryo gutora umuhungu...
21 January 2022 0

Ibyamamare birimo Meddy batangije igikorwa cyo gukusanya miliyoni 6 zo...

Abiganjemo ibyamamare nyarwanda nka Meddy, Kamichi, Patycope, Ella n’abandi...
21 January 2022 0

Sky2 yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we[AMAFOTO]

Umuraperi Sky2 wamamaye cyane kumvugo nka wabagahe, nizindi zitandukanye...
20 January 2022 0

Ihere ijisho amafoto ya Mushiki wa Mutsinzi Ange uri guhatanira ikamba...

Umukobwa witwa Liliane Ugirwabo akaba na mushiki w’umukunnyi Mutsinzi Ange...
20 January 2022 0

Ubuzima bwa Miss Ingabire Grace nyuma y’isubikwa rya Miss World...

Nyuma y’isubikwa ry’irushanwa rya Miss World 2021 ku munota wa nyuma hirindwa...
20 January 2022 0

Kenya: Umu Dj yiyahuriye muri studio za Capital FM

Icyamamare mu kuvanga umuziki Dj Alex wakoraga kuri Capital FM yo muri...
20 January 2022 0