skol
fortebet

Natewe inda nshikiriza amashuli, nkora mu Kabari -Ubuhamya bubabaje bwa Rosine Bazongere wahishuye byinshi [VIDEO]

Yanditswe: Thursday 29, Aug 2019

Sponsored Ad

Bazongere Rosine Wamenyekanye nka Purukeriya muri Papa Sava na Josy muri City Maid,yatangaje byinshi ku buzima yanyuzemo mbere y’uko aba icyamamare.

Sponsored Ad

Mu minsi mike ishize Bazongere yinjiye mu ruganda rwa Muzika aho ku ikubitiro yashyize hanze indirimbo yitwa Akabando k’iminsi mu buryo bwamajwi,mu gihe amashusho y’iyi ndirimbo nayo yarangije kuyafata.

Nubwo ku maso agaragara nk’ukiri muto, Bazongere yabyaye afite Imyaka 19 kuri ubu akaba amaze kugeza ku myaka 24. Ni ubuhamya burebure kandi bukomeye yaba ku buvuga cyangwa se kubwumva, nkuko muri bubisange mu kiganiro yagiranye na DC TV RWANDA hasi.

Iyo avuga ibyamubayeho wumva ari umukobwa ufite amateka y’ihariye kandi atoroshye dore ko mu mwaka wa 2010 yaje kubura umubyeyi we (papa we) ubuzima bukarushaho kuba bubi.

Uyu mukinnyi wa Filimi akomoka mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba akaba yaraje I Kigali aje gukora akazi no gushaka amafaranga aho yatangiye akora mu Kabari ahembwa amafaranga ibihumbi makumyabiri ku kwezi.

Iyo atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho avuga ko akimara kubyara ubuzima bwamukomereye cyane n’kumukobwa ubyaye akiri muto kandi akabyarira iwabo.

Ati” ni byo koko umukobwa ubyariye mu rugo aravunika,icyo byambabajeho ni ukuntu nari mutoya nshikiriza amashuli nyine ndavunika, nkarera umwana njyenyine kandi nkeka ibyo bikomerera buri mukobwa wese ubyaye akiri iwabo kandi ubyaye akiri mutoya.”

Bazongere arikumwe n’umwana we Prince Mugisha

Bazongere ahamya ashize amanga ko nubwo yabyaye ubuzima bukamukomerera avuga ko ibyo byose byabaye ariko ubu umwana yibarutse yamubereye umugisha kuruta uko yabitekerezaga.

Ati” Naravunitse yego, ariko navuga ko yambereye umugisha kuko naho ngeze muri aka kanya ni ukubera umwana wanjye”

REBA IKIGANIRO KIDASANZWE TWAGIRANYE NA ROSINE BAZONGERE

Ibitekerezo

  • Ihangane mukobwa si wowe wenyine.Statistics za World Health Organisation zerekana ko nibuze habyara abakobwa 20 millions ku isi yose buri mwaka,batari bageza ku myaka 20.Biterwa nuko baba bashyushye cyane kandi bashukika vuba.Umuti waba uwuhe?Byagaragaye ko abakobwa bavukira mu ngo z’abakristu nyakuri badatwara inda.Usanga abakobwa bavukira muli izo ngo,ababyeyi babigisha bible hakiri kare,bakabigisha ibyo Imana itubuza kandi bakabatoza.Niyo mpamvu abo bakobwa bifatanya n’ababyeyi babo,bakajya kubwiriza ijambo ry’Imana mu nzira no mu ngo z’abantu.
    Abana bavuka muli izo ngo z’abakristu nyakuri,ntabwo bajya mu bigare by’abandi bakobwa.Urugero,birinda biriya abakobwa babeshyana n’abahungu ngo "bali mu rukundo",nyamara nta handi bijyana uretse mu busambanyi.

    kuberiki abakobwa benshi bakina filimi mu rwanda baba barabyariye iwabo. maze kumva hafi ya bose bavuga ko bafite abana.
    hari aho bihuriye no kunanirana cyangwa nuko abakobwa babyaye bagira courage yo gushaka amafaranga yo gutunga abana bigatuma n’akazi kagoye nko gukina filimi bagatinyuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa