skol
fortebet

VIDEO: Udushya twabereye mu bukwe bwa Bijoux wo muri Bamenya

Yanditswe: Sunday 09, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Munezero Aline wamamaye nka Bijoux muri Film Bamenya yarushinze n’Umusore uba i burayi kuri uyu wa 8 Mutarama 2022 abimburira ibindi byamamare kurushinga muri uyu mwaka umaze iminsi 9 utangiye.

Sponsored Ad

VIDEO: REBA UKO BYARI BYIFASHE MUBUKWE BWA BIJOUX

Mu birori binogeye ijisho, Mu rusengero rwa Anglican Paruwasi ya Remera, nibwo uwari umusore Lionel Sentore yasezeranye na Munezero Aline kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Mu minsi yashize aba bombi bagiye bavugwa mu bihe bitandukanye nk’aho Bijoux yari yarambitswe impeta ariko uwayimwambitse bakaza gutandukana bitamaze kabiri, ku rundi ruhande na Lionel Sentore nawe yari yarambitse impeta Umukobwa nawe asubizwa iyo mpeta hadaciye iminsi.

Uyu muhango witabiriwe n’Ibyamamare bizwi nka Bamenya ari nawe Film Bamenya yitiriwe, hari hari kandi Jules Sentore, Ruti Joel n’abandi.

Uyu muhango kandi wayobowe ndetse Usabirwa Umugisha n’Umukozi w’Imana usanzwe umenyerewe cyane mu Rwanda ariwe Antoine Rutayisire ari nawe muyobozi wa Anglican.

VIDEO: REBA UKO BYARI BYIFASHE MUBUKWE BWA BIJOUX

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa