skol

Video y’umunsi : Umuhanzi The Ben yerekanye uko yatereye umukunzi we Ivi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 21 October 2021

Mu gitondo cyo kuri uyu wakane nibwo umuhanzi The Ben yagaragaje video atera ivi asaba Uwicyeza Pamella kwambara impeta yamuteguriye, maze Miss Pamella atazuyaje avuga YEGO imbere y’inshuti n’abavandimwe, abivuga nawe apfukamye mu guha agaciro icyifuzo yari agejejweho n’umukunzi we.


Akimara gushyiraho aya mashusho The Ben yanditse amagambo yuzuyemo amarangamutima menshi ubona ko yanyuzwe no kubona Miss Pamella yavuze ’YEGO’ ubwo yamutereraga ivi amusaba kuzamubera umugore. Muri ayo magambo yuzuyemo amarangamutima The Ben, yavuze ko ashobora kuba ari kurota kuko yumva bidasanzwe, yongeraho ko Pamella ariwe muntu agiye kugumana nawe ubuzima bwe bwose.

Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yagaragaje uko byari byifashe mu bwato mu gihe yambikaga impeta umukunzi we.

Ni ubwato bwarimo abantu banyuranye barimo Uwase Colombe usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Uwicyeza akaba yari yanamuherekeje ndetse n’inshuti uyu muryango wungukiye kuri iki kirwa.

The Ben wateye ivi mu bwato agasaba Miss Uwicyeza ko yazamubera umugore, agaragara mu byishimo byinshi nyuma yo kwemererwa n’uyu mukobwa bamaze igihe bakundana. Hari ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ihere ijisho amafoto yaranze umuhango w’ubukwe bwa Senateri Evode n’umukunzi...

Ku munsi w’ejo tariki ya 5 Ukuboza 2021, nibwo Senateri Evode Uwizeyimana...
6 December 2021 0

Umukobwa wari umaze iminsi avugwa mu rukundo na Diamond yambitswe impeta...

Andréa Abrahams wari umaze iminsi bivugwa ko akundana n’umuhanzi Diamond...
1 December 2021 0

Miss Ingabire Grace yasobanuye imishinga ye mugace ka ‘Head to head...

Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda muri...
1 December 2021 0

Umunyamakuru Kentucky Elle Smith yegukanye ikamba rya Miss USA 2021...

Umunyamakurukazi Kentucky Elle Smith yambitswe ikamba rya Miss 2021 Miss...
1 December 2021 0

Judith wahoze arumugore wa Safi Madiba yatangaje ukuri kose kurukundo rwe...

Niyonizera Judith wakoze ubukwe n’umuhanzi Safi Madiba bikavugwa ko yateye...
1 December 2021 0

Abateguye igitaramo cyatumiwemo Koffi Olomide bahaye igisubizo abashakaga...

Kompanyi ya Intore Entertainment sosiyete itegura ibitaramo n’ibindi byose...
1 December 2021 0