skol
fortebet

Videwo y’umunsi : Miss Elsa yitabye urukiko

Yanditswe: Tuesday 24, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 yagejejwe imbere y’ urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kubw’ibyaha akurikiranyweho. View this post on Instagram
A post shared by Ufitamahoro Rebecca (@piufitamahoro) Kuwa 8 Gicurasi, nibwo urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Miss Iradukunda Elsa, kubwo gukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.
Mu kiganiro (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017 yagejejwe imbere y’ urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kubw’ibyaha akurikiranyweho.

Kuwa 8 Gicurasi, nibwo urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Miss Iradukunda Elsa, kubwo gukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza.

Mu kiganiro umuvugizi wa RIB, DR Murangira B. Thierry yagiranye na Kigali Today ku ya 9 Gicurasi, yemeje aya makuru ati “Ni byo Koko Miss Iradukunda yatawe muri yombi. Akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza, rifitanye isano n’ibyaha bishinjwa Ishimwe Dieudonné.”

Ishimwe Dieudonné uzwi ku izina rya ’Prince Kid’ uvugwa mu iperereza ku byaha Iradukunda Elsa aregwa, ni umuyobozi wa Kompanyi ya Rwanda Inspiration BackUp yahoze itegurwa Miss Rwanda, na we uri muri gereza kubw’ibyaha akurikiranyweho.

Ishimwe Dieudonné uherutse kujuririra umwanzuro w’urukiko wo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, we yatawe muri yombi ku ya 26 Mata, akekwaho ibyaha bitatu aribyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ku ya 16 Gicurasi, RIB yashyikirije ubushinjacyaha Dosiye ya Iradukunda Elsa ndetse nyuma yaaho ku ya 19 Gicurasi aregerwa urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ruri ahazwi nko mu Kagarama, ari naho Ishimwe Dieudonné yaburaniye ku ya 13 Gicurasi 2022.

Biteganijwe ko i Saa Mbili z’igitondo cyo ku ya 24 Gicurasi 2022, ari bwo Miss Iradukunda Elsa w’imyaka 22 y’amavuko aza kwitaba umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, akaburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Iradukunda Elsa yabaye Miss Rwanda 2017

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa