skol
fortebet

Wa Muherwe washakaga kugura urubuga rwa Twitter yabihagaritse

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwe wa 2 ku isi Elon Musk yatangaje ko yasubitse kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter yashakaga ku gura ku kayabo ka miliyari 44 z’amadorali mu gihe ategereje umubare nyakuri wa konti za baringa zirubarizwaho.
Musk yavuze ko "amasezerano ya Twitter ahagarikwa by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe ko hashyirwaho imibare ivuga ko konte ya spam / impimbano ihagarariye abakoresha munsi ya 5%."
Ku wa Mbere Twitter yatangaje ko konti zikoreshwa mu buryo bwihariye zitambutsa ubutumwa (...)

Sponsored Ad

Umuherwe wa 2 ku isi Elon Musk yatangaje ko yasubitse kugura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter yashakaga ku gura ku kayabo ka miliyari 44 z’amadorali mu gihe ategereje umubare nyakuri wa konti za baringa zirubarizwaho.

Musk yavuze ko "amasezerano ya Twitter ahagarikwa by’agateganyo mu gihe hagitegerejwe ko hashyirwaho imibare ivuga ko konte ya spam / impimbano ihagarariye abakoresha munsi ya 5%."

Ku wa Mbere Twitter yatangaje ko konti zikoreshwa mu buryo bwihariye zitambutsa ubutumwa zahawe mbere (automated accounts & bots) zigize munsi ya 5% bya konti zose, hagendewe ku mibare y’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Izo konti zitandukanye n’izikoreshwa n’abantu basanzwe bandika ibyo batekereza cyangwa basangira ubumenyi.

Uru rubuga nkoranyambaga ruheruka gutangaza ko mu gihembwe cya mbere rwari rufite abarukoresha miliyoni 229.

Mu kwezi gushize nibwo Elon Musk yasinye amasezerano y’ibanze amwemerera gutangira urugendo rwo kugura Twitter, kuri miliyari $44.

Icyo gihe yatangaje ko mu bya mbere azakora, ari ugusiba "konti za baringa" kuri uru rubuga.

Gusa amasezerano ya nyuma yatinze gusinywa, bizamura impungenge zatumye igiciro cy’imigabane itangira kumanuka, kugera munsi ho miliyari 9$ ku giciro fatizo.
Nyuma y’icyo cyemezo gishya cya Musk, igiciro cy’imigabane ya Twitter ku isoko cyahise kigabanukaho hafi 20%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa