skol
fortebet

Wa muherwe wigaruriye umutima wa Zari yahishuye ko agiye kumwambika impeta

Yanditswe: Thursday 03, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwe GK Choppa agaragara nk’umusore uri mu myaka ya 30 n’umukunzi we Zari afite imyaka 41 yatunguye benshi avuga ko agiye kwambika impeta uyu mugore w’abana 5 amusaba ko bakwibanira akaramata.

Sponsored Ad

Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Zari Hassan n’umusore witwa GK Choppa na we ukomoka muri Uganda ariko akaba aba muri Afurika y’Epfo.

Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Uganda, bivuga ko aba bombi basigaye banaba mu nzu imwe muri Afurika y’Epfo, akaba ari inzu ya Zari.

Zari wagiye acibwa intege kenshi mu rukundo abwirwa ko n’iby’uyu musore bizarangira mu marira, GK Choppa yavuze ko yiteguye kumusaba ko babana kandi akaba ari we mugabo wa nyuma wa Zari.

Ati “nibyo ngiye kubishyira kumugaragaro. Ngiye kumwambika impeta kuko sinkunda kubona abantu bamusuzugura. Ninjye mugabo we wa nyuma.”

Zari Hassan umuntu yavuga ko atahiriwe mu rukundo kuko nyuma yo gutandukana n’umugabo we Ivan Ssemwaga waje no kwitaba Imana, babyaranye abahungu 3, yaje gukundana na Diamond Platnumz na we babyarana abana 2 ariko baza gutandukana badakoze ubukwe, yagiye avuga ko ari mu rukundo n’abandi bantu benshi barimo uwo yise King Bae na Dark Stallion ariko bikarangira batandukanye.

Zari waherukaga kuvugwa mu 2021 ubwo byavugwaga ko akundana na Dark Stallion, yanakundanye na Diamond ndetse batangira kubana mu mpera za 2014. Icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye (Saint Valentin) nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ‘ibye na Diamond byarangiye’ amushinja kumuca inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa