skol
Fortebet

Wa mukobwa wabwiwe ko ari mubi yakorewe ibirori by’isabukuru n’ibyamamare bya hano mu Rwanda(AMAFOTO)

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 12 May 2022

Umuhoza Clarisse witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ariko ntagire amahirwe yo gukomeza aherutse guhishura agahinda n’uburibwe yabayemo bwo kubwirwa ko ari mubi kugeza igihe nawe bimutakarije ikizere cy’ubuzima, bwa mbere yakorewe ibirori by’isabukuru yitabirwa n’ibyamamare bitandukanye byiganjemo abaririmbyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.


Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 11 Gicurasi 2022 ari nawo munsi nyirizina Clarisse Umuhoza yaboneyeho izuba witabirwa n’ibyamamare bitandukanye barimo Aline Gahongayire, Rubangura umuhanzi ugezweho muri iyi minsi, Anet Murava umuramyi ukunzwe cyane,Umunyamakuru Chita ari nawe wayoboye uwo muhango, Umunyamakuru Murungi Sabin ari nawe watumye Umuhoza Clarisse, Sandra umwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda,Bishop Gafaranga,ndetse n’abandi benshi batandukanye bakozweho n’inkuru ya Clarisse.

Abitabiriye ibi birori buri wese yafashe umwanya bamugenera ubutumwa bw’ihumure ndetse bamwibutsa ko ari ikiremwa k’Imana kandi ko ari mwiza.

Gafaranga yashimiye Sabin wabahuje avuga ko agerageza guhuza abantu atagendeye kubakomeye ndetse n’aboroheje abarebaho.

Aline Gahongayire mbere na mbere yashimiye abise Clarisse ko ari mubi kuko batumye bahura kandi bagatuma babona ubwiza bwe mu magambo yamubwiye yagize ati" Uri mwiza cyane ndashaka ko uyu munsi ibyakuvuzweho byose ubifata nk’amateka uko dukata umutsima turakata ububi bwose hanyuma turye ubwiza.

Aline yakomeje avuga ko akwiye kwishimira ko ariho kuko ariko gaciro ka mbere amusaba kwibwira ko ari mwiza ati uyu munsi twakuzaniye urukundo ariko wowe niwowe ugomba kwiremamo uwo ugomba kuba we.

Clarisse yashimiye abantu bose bamubaye hafi kuva agikora ikiganiro avuga ko ari umugisha kuri we kuba yarungutse abantu ndetse nawe akabohoka abifuriza umugisha mu magambo yagizi ati" Ku munsi w’amakuba Uwiteka azabibukire imirimo yanyu".

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rwamagana:Uwishyuye amafaranga y’amiganano mu kabari yafunganywe...

Mu Karere ka Rwamagana abagabo babiri bafatanywe ibihumbi 45Rwf y’amiganano...
10 August 2022 0

Bwiza yahishuye ikintu yishimira mu buzima bwe n’icyamubabaje kuva...

Umuhanzikazi Nyarwanda ukunzwe na benshi bitewe n’indirimbo ze z’urukundo...
10 August 2022 0

Uganda: Umunyarwenya watumiye Weasel mu gitaramo amerewe nabi...

Umunyarwenya ukomeye muri Uganda Alex Muhangi amerewe nabi n’abafana kubera...
10 August 2022 0

Kenya: Uwagiye gutora yambaye isume akomeje kuvugisha benshi

Muri Kenya umuturage wagaragaye yitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu...
9 August 2022 0

Nana ahishuye ikintu yakundiye umukunzi we n’igihe bazakorera...

Uwamwezi Nadege wamenyekanye nka Nana muri Filime y’uruhererekane yitwa City...
9 August 2022 0

Davis D ahishuye ko uretse gukorera ibitaramo i Burayi yahaboneye n’inkumi...

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima y abenshi hano mu Rwanda ndetse no hanze...
9 August 2022 0