skol
fortebet

Wa musore wamenyekanye mubahatanira Mr Rwanda 2022 mu ntara y’iburasirazuba yavuze impamvu atakomeje

Yanditswe: Wednesday 30, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Niyonizeye Emanuel wari mubasore bahatanira ikamba rya Rudasumbwa 2022 mu ntara y’iburasirazuba ariko ntagire amahirwe yo gukomeza yavuze impamvu atabashije gukomeza muri iri rushanwa n’icyamuteye imbaraga zo kumva akwiye kurijyamo.

Sponsored Ad

Uyu musore wari wambaye nimero 26 yavukiye mu Rwanda akarere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe ninaho yakuriye ariko nyuma baje kwimuka bimukira i Rwamagana avuka mu muryango w’abana babiri akaba ari imfura mu muryango bakaba bafite mama gusa.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yago yavuze ko kugira igitekerezo cyo kwiyamamaza yakigize ari mu ijoro aho yarari kumbugankoranyambaga ahagana saa sita z’ijoro abona itangazo risaba abantu bifuza kwitabira irushanwa rya Rudasumbwa 2022 kwiyandikisha nawe abikora atyo.

Yakomeje avuga ati" maze kwiyandikisha nyuma nabonye ubutumwa bumbwira aho tuzakorera numva nigiriye ikizere cyane ko numvaga nshaka kugira uruhare cyane muburezi kubana b’i Gihugu birambabaza cyane kubona abana kumuhanda cyangwa nabo tungana biga ntibasoze amashuri.

Uyu musore ubona ko yishimye kumaso ye yakomeje avuga ati niyamamarije muntara y’iburasirazuba nambaye nimero 26 ariko sinakomeje, umunyamakuru amubajije impamvu atakomeje yasetse arangije ati" nakoze icyo nagombaga gukora ariko sinakomeje ati kuko urebye abantu twari kumwe baransubaga wabonaga ko aringe muto urimo".

Yakomeje ati nawe nkuko ubibona urabona abantu twari duhatanye harimo nuvuye mu irushanwa rya Mister Africa ati ubundi kwigirira ikizere nicyo cya mbere.

Umunyamakuru yakomeje amubaza ikintu cyamuteye kwigirira ikizere kuburyo yumva agomba kujya mu irushanwa rya rudasumbwa yagize ati’ nge ubusanzwe nkunda gukurikirana Miss Rwanda nkareba uko batambuka nkumva nange bintera imbaraga zo kujya muri MIster Rwanda.

Emanuel yakomeje avuga ko kuba atarakomeje atarenganya abantu kuko nawe akimara kubona abo bari bahanganye yahise abona nta gihagararo afite kimwemerera kujya muri Mr Rwanda.

Yakomeje avuga ko kuba yarasigaye bigaragara nkaho harimo icyo yakwita kata bitewe nuko hari bamwe bakiriwe muburyo budasanzwe kandi bagahita bakomeza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa