Warakoze kuza mu buzima bwacu!Kimenyi na Muyango bishimiye isabukuru y’umwana wabo wujuje umwaka
Yanditswe: Monday 29, Aug 2022
Mu magambo yuje ubwuzu n’urugwiro Kimenyi Yves na Miss Muyango bifurije isabukuru nziza y’amavuko imfura yabo @kimenyi_miguel_yanis wujuje umwaka umwe.
Kimenyi Yves na Muyango bifashishije imbugankoranyambaga zabo mu kwifuiza isabukuru nziza umwana wabo bombi bagaragaza ko bishimira kumubona akura umunsi ku wundi ndetse kuri bo babibona nk’ibitangaza by’Imana.
Mu magambo Muyango yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati"Miguel ubabarire Mama wawe ntago afite icyo kuvuga uyu munsi!Ndashaka kukwifuriza isabukuru nziza y’amavuko. Nkunda ibyawe byose Urumunyabuntu kuri njye, Papa ndetse no kubandi bantu bose. Warakoze kuza mu buzima bwacu uri umunyamugisha Mama aragukunda".
Uretse kuba Muyango yifurije isabukuru nziza umuhungu we na Kimenyi wa Kiyovu Sports akanaba se w’u mwana nawe yamwibukije urwo amukunda ndetse amwifuriza ibyiza bituruka kuri Nyagasani.
Ati"Isabukuru nziza Muhungu wanjye!! numwaka wambere kuri twebwe tugufite mubuzima bwacu gusa sinatinya kuvuga ko bitangaje cyane!! ukuntu ugenda ukura umunsi kumunsi Biradutangaza cyane kandi duhora tubishimira Imana kuko niyo yakuduhaye ndetse niy’ ikikurinze. tuzakomeza kugukunda cyane kandi buri munsi".
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *