skol

Weasel yababariye umugore we wari umwivuganye

Yanditswe: Tuesday 09, Sep 2025

featured-image

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Weasel Manizo yatangaje ko yababariye umugore we Sandra Teta nyuma y’impanuka yabaye mu kwezi gushize, yamusigiye imvune yamuviriyemo no kubagwa.

Nk’uko Weasel yabisobanuye, ibyabaye byaturutse igihe Sandra yamugongaga ku buryo butunguranye, bikamuviramo gukomereka gukomeye byasabye ko ajyanwa mu bitaro. Yavuze ko abaganga bo mu bitaro bya Nsambya bamubaze neza, ubu akaba ari mu rugendo rwo gusubira mu buzima bwe busanzwe.

Yagize ati: “Nabanje guhagarika ibitaramo byose nari mfite kuko ntashoboraga kuririmba icyo gihe. Ariko ubu ndagaruka ku rubyiniro vuba, kuko n’iyo naba nicaye mu kagare k’abarwayi, nashobora kuririmba.”

Nubwo iyo mpanuka yamusigiye ibikomere bikomeye, uyu muhanzi yavuze ko yahisemo kubabarira umugore we aho guheranwa n’inzika. Yongeyeho ko amakimbirane n’impanuka ari ibintu bibaho mu buzima, kandi ko Sandra akiri umubyeyi w’abana be.

Ati: “Nize kubaho ntuje, kandi nsanga kugira urugo ari byiza. Ubu nasanze kuba mu rugo ari byiza kuko mbere sinakundaga kuhamara igihe.”

Byatangajwe ko Weasel yajyanywe mu bitaro ku itariki ya 7 Kanama nyuma yo kugongwa n’umugore we bari bagiranye amakimbirane. Nyuma y’ibyo, Sandra Teta yahise atabwa muri yombi, ariko Polisi iza kumurekura nyuma y’uko umugabo we amubabariye.

Umwe mu bari aho byabereye yabwiye Polisi ko Teta Sandra yagonze inshuro eshatu umugabo we Weasel bituma agira imvune ku kaguru, ibi bikaba byarabereye ku kabari kitwa Chans gaherereye i Munyonyo.

Teta Sandra na Weasel batangiye kubana mu 2018, kugeza ubu bafitanye abana babiri n’ubwo umubano wabo waranzwe n’induru za hato na hato, kugeza ubwo mu 2022 uyu mugore yahukaniye mu Rwanda.

Muri Mata 2023, Teta Sandra yaje gusubira muri Uganda yiyunga n’umugabo we ndetse muri Gicurasi 2025 Weasel yari i Kigali aho yari yitabiriye igitaramo cya mukuru we, Jose Chameleone.

Umuhanzi Weasel yababariye umugore we Sandra Teta wamugonze bikamuviramo imvune

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa