skol
fortebet

Weasel yatangaje impamvu yazanye Teta mu Rwanda itandukanye niyarizwi na benshi

Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uri mu bakomeye muri Uganda wabyaranye n’Umunyarwandakazi Teta Sandra yavuze icyazanye Teta mu Rwanda bitangaza benshi kubera ko gitandukanye nicyo benshi batekerezaga.

Sponsored Ad

Teta Sandra aherutse kugera mu Rwanda benshi batekereza ko aje ahunga Weasel kubera ihohoterwa uyu muhanzi yari amaze igihe amukorera nkuko byagiye bigaragara mu mafoto yagaragazaga Teta yuzuye ibikomere umubiri wose.

Uyu Munyarwandakazi yageze mu Rwanda nyuma y’iminsi mike yari amaze akorerwa ubuvugizi n’Abanyarwanda, inshuti ze ndetse na bamwe mubo mu muryango yashatsemo.

Ubwo umuryango we wajyaga kumuzana ndetse koko bakaza bamucyuye imitima ya benshi yarishimye cyane ko buri wese wabonaga amafoto yibyo akorerwa n’uwitwa ngo n’umugabo we yamwifurizaga gutaha kuko aho yarari nta buzima bwariyo.

Weasel Manizo mu kiganiro yagiranye na Galax FM TV, yahakanye ibyo gukubita umugore we, avuga ko ari urubwa yambitswe n’abatamwifuriza ineza.

Uyu mugabo uherutse guteguza abantu indirimbo ye nshya yise Selector izanagaragaramo Teta Sandra mu mashusho yayo.

Weasel yavuze ko yifuje gukoresha mu mashusho uyu mugore we “kugira ngo ncubye ibi bintu by’abamparabika.”

Uyu muhanzi wemeza ko ameranye neza na Teta Sandra, yavuze ko ari we wamujyanye mu Rwanda kugira ngo aruhuke ibyari bimaze iminsi bimuvugwaho.

Yagize ati “Namujyanye mu Rwanda kugira ngo abone uko aruhuka ari kumwe n’ababyeyi be ndetse abonereho no kwitegura ubukwe bwacu.”

Mu kiganiro yagiranye na Spark TV muri Gicurasi uyu mwaka, Weasel Manizo yari yatangaje ko yiteguye gushyingiranwa na Teta Sandra bakabana mu buryo bwemewe n’imiryango, kandi ko bazakora ubukwe bw’agatangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa