skol

Weasel yatomoye Teta Sandra

Yanditswe: Tuesday 04, Nov 2025

featured-image

Mu gihe Teta Sandra yizihiza isabukuru y’amavuko, umugabo we Weasel yongeye kumutera imitoma amwibutsa urwo amukunda ndetse n’uko yamubereye umugisha mu buzima bwe.

Ibi Weasel yabigarutseho yifashishije imbuga nkoranyambaga, aho yibukije Teta Sandra ko amukunda birenze amagambo yakoresha abimubwira ndetse anamwibutsa ko ari isoko y’ibyishimo bye.

Ati “Isabukuru nziza mwamikazi w’umutima wanjye, buri munsi tumarana mba numva ari umugisha kuri njye, uri inshuti yanjye magara, imbaraga zanjye n’impamvu ituma mpora mwenyura. Warakoze kuba wowe kandi ngukunda birenze ibyo amagambo yasobanura.”

Aya magambo aryoheye ugutwi, Weasel yayabwiye umugore we Teta Sandra mu gihe ubusanzwe bakunze kumvikana mu nduru cyane ko urugo rwabo inshuro nyinshi ruba rurimo intonganya n’imirwano ya hato na hato.

Teta Sandra na Weasel bamaranye imyaka irindwi, bakunze kugarukwaho mu itangazamakuru atari ukubera indi mpamvu, ahubwo ari amakimbirane hagati yabo.

Icyakora mu gihe abantu baba bumva ko byarangiye ndetse bamwe bagatangira gutekereza ko baba bagiye gutandukana, ntibajya babaha akanya ko gukomeza kubitekereza uko kuko inshuro nyinshi bahita biyunga ku buryo utaramenye ibyabaye atanamenya ko hari ikibazo kigeze kiba hagati yabo.

Teta Sandra na Weasel batangiye gukundana mu 2018 ubwo uyu mugore yari yimukiye mu Mujyi wa Kampala aho yari agiye gukorera, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi bakaba bafitanye abana babiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa