skol
fortebet

Wema Sepetu wakundanye na Diamond yasibye amafoto yose kuri Instagram

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Wema Sepetu ni umunyamideli, umukinnyi wa Filime wubatse izina mu gihugu cya Tanzania yasibye amafoto yose yashyize kuri konti ya Instagram kuva yatangira kuyikoresha.
Wema wavuzweho kuba mu rukundo n’abagabo batandukanye barimo n’umuhanzi w’Icyamamare Diamond Platnmuz ndetse na Idris Sultan yasibye aya mafaoto nta muntu n’umwe agishije inama ndetse n’abamukurikirana kuri Instagram ntibasobanukiwe. Uyu mukobwa yavuzweho kugira amafoto menshi akurura abagabo yagiye ashyiraho. Ikinyamakuru Big (...)

Sponsored Ad

Wema Sepetu ni umunyamideli, umukinnyi wa Filime wubatse izina mu gihugu cya Tanzania yasibye amafoto yose yashyize kuri konti ya Instagram kuva yatangira kuyikoresha.

Wema wavuzweho kuba mu rukundo n’abagabo batandukanye barimo n’umuhanzi w’Icyamamare Diamond Platnmuz ndetse na Idris Sultan yasibye aya mafaoto nta muntu n’umwe agishije inama ndetse n’abamukurikirana kuri Instagram ntibasobanukiwe.

Wema yakundanye na Diamond batandukana atamubyariye

Uyu mukobwa yavuzweho kugira amafoto menshi akurura abagabo yagiye ashyiraho. Ikinyamakuru Big Eye cyandikirwa mu gihugu cya Uganda cyavuze ko bamwe mu nshuti za Wema Sepetu zemeza ko yabikoze kugirango ibyahise ndetse n’ibyo yavuzweho byose byibagirane cyane cyane amwe mu mafoto ye yagiye azenguruka kumbuga nkoranyambaga ashinjwa gushotora abagabo.

Wema wakundanye na Idris akamutera inda ariko bakaza gushwana bitewe n’uko inda yavuyemo, asibye aya mafoto mu gihe yari afite abantu bagera ku bihumbi 25000 [Followers] bimukurikirana umunsi ku munsi.

Uyu munyamideli yasibye amafoto yose nta muntu agishije inama

Wema Sepetu yamamaye cyane kuva yaba Nyampinga wa Tanzania muri 2007 gusa ubwamamare bwe bwakajije umurego mu gihe yamaze akundana na Diamond Platnumz, umugabo wa Zari.

Wema agikundana na Diamond, byigeze kuvugwa ko ari ingumba. Mu gihe gito yamaze akundana na Idris yahise atangaza ko yiteguye kubyara gusa iyi nda yaburiwe irengero.

Wema yatandukanye na Idris ubwo inda yari atwiye yavuyemo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa