skol
fortebet

Wema Sepetu yahishuye impamvu yari yarahishe inda ye iherutse kuvamo

Yanditswe: Tuesday 21, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Wema Isaac Sepetu wabaye Nyampinga wa Tanzania 2006 yavuze ko atari akwiye gutangaza ko atwite mu gihe Imana yamubwiye ko igiye guha umugisha inda ye.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje nyuma y’igihe atangaje ko yabwiwe ko atazabyara ariko nyuma umukunzi we Whozu yavuze ko muri Kanama 2022 Wema Sepetu yari atwite ariko ubwo inda yari ifite amezi 3 ikaza kuvamo kubera ibibazo bombi bagiranye atakekaga ko byagira ikibazo ku nda, ikaza kuvamo.

Nyuma y’uko abantu benshi bagiye bibaza impamvu uyu mukinnyi wa filime yahishe ko atwite, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatanze ubutumwa burimo igisubizo.

Ati "ntabwo ngititwe. Ni yo naba ntwite ukeka nzabivugaho? Imana niba ivuze ngo reka mpe umugisha inda ya we Wema hanyuma nkatwita ntabwo nzabibabwira mwese. Gusa nifuza gutwita."

Ni nyuma y’uko mu ntangiriro za 2020 Wema Sepetu yatangaje ko yabuze urubyaro akaba ari nyuma y’uko yakuyemo inda 2 z’uwahoze ari umukunzi we akaba n’umukinnyi wa filime Kanumba ariko nyuma akaza kwitaba Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa