Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Tanzania, Wema Sepetu, yatangaje ko yibarutse umwana w’umuhungu, ashyira iherezo ku rugendo rurerure yari amaze imyaka anyuzemo ashaka urubyaro.
Iyi nkuru yayisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko kuri Instagram ku wa 13 Kamena 2026, aho yashyizeho ifoto igaragaza akaguru k’uruhinja kambaye isogisi ry’ubururu. Iyo foto yahise ikwirakwira cyane, ikurura amarangamutima y’abafana be n’abamukunda.
Si ifoto gusa yashyize hanze, kuko yanaherekeje ubutumwa bwe amashusho agaragaza umukunzi we, Whozu, ari kumwe n’inshuti zabo mu birori bya ‘baby shower’ byari byateguwe mu ibanga. Muri ibyo birori, hagaragaragamo amagambo yanditse ku mitako agira ati “A Dream Come True”, asobanura ko inzozi zari zimaze kuba impamo.
Uko kugaragaza ibyishimo byari bifite igisobanuro gikomeye, kuko Sepetu yari amaze igihe kinini agaragaza icyifuzo cyo kuba umubyeyi ariko bikamugora. Mu 2015, yigeze gutangaza ko afite ikibazo cyo kutabyara cyatewe n’ikorwa ryo gukuramo inda yakoze akiri muto, inda yari yaratewe na Steven Kanumba, bigeze gukundana.
Nyuma y’aho, mu 2018, yongeye kuvuga ko icyo kibazo kimubabaza cyane, ku buryo yigeze no gutekereza gukuramo nyababyeyi burundu, ariko aza kwisubiraho. Icyakora, ntiyigeze acika intege ku nzozi ze zo kuzaba umubyeyi.
Mu 2025, yongeye kubigarukaho, avuga ko yamaze kubishyira mu biganza by’Imana, yemera ko ariyo igena ibihe n’ibizaba ku buzima bw’umuntu. Icyo gihe amagambo ye yagaragazaga ukwizera n’ihumure, nubwo yari agitegereje kubona igisubizo ku cyifuzo cye.
Uyu munsi, ayo mateka yose asimbuwe n’ibyishimo byo kwibaruka imfura ye y’umuhungu. Inkuru ye yakiriwe neza n’abamukurikira, aho benshi bagaragaje ibyishimo n’ubufatanye binyuze mu butumwa bwinshi bwuzuye urukundo n’ishimwe.
Ni inkuru igaragaza ko n’iyo urugendo rwaba rurerure gute, hari igihe inzozi zishobora gusohora, cyane cyane iyo umuntu akomeje kwizera no kwihangana.
Wema Sepetu n’umukunzi we
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *