Wema Sepetu yongeye kugaragaza icyifuzo kiremereye umutima we
Yanditswe: Friday 05, Aug 2022

Umukinnyi wa Filime ukomeye mu Gihugu cya Tanzania Wema Issac Sepetu wanabaye Nyampinga w’iki Gihugu mu mwaka wa 2006 yongeye kugaragaza ko yifuza umwana mu gihe bivugwa ko bigoranye kuba yabyara kubera inda nyinshi yakuyemo.
Ibi Wema Sepetu yabigaragaje ubwo yifurazaga umwana w’umuhungu isabukuru y’amavuko ariko nawe agaragaza ko igihe kimwe yifuza kuzagira umwana w’umuhungu.
Mu butumwa yabanje kwandika yagize ati"“umunsi umwe nifuza kuba mfite umwana w’umuhungu.”
Muri 2021 ubwo Umunyamideli ukomeye uzwi ku izina rya Vanessa Mde n’umugabo we w’umuhanzi Rotimi bibarukaga Wema Sepetu yatangaje ko byamuteye ishyari bigaragaza ko kwifuza umwana kwe ari ibintu amaranye igihe kandi ahora yifuza.
Muri 2020 ni bwo Wema Sepetu yatangaje ko yakuyemo inda 2 z’uwahoze ari umukunzi we akaba yaritabye Imana, Steven Kanumba wari umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania.
Nyuma Flora Mutegoa, nyina wa Kanumba yabwiye Wema ko kuba atabyara ari umuvumo w’umuhungu we umukurikirana kuko yakuyemo inda ze.
Wema yavuze ko ntacyo atakoze kugira ngo abe yabasha kubyara, yaba mu bapfumu yagiyeyo, yagiye kwivuza mu Buhinde ndetse banamubwira ko imisemburo afite mu mubiri we agomba kuyigabanya kugira ngo abyare, ni nabwo yahise atangira gutakaza ibiro byinshi ariko ntarabyara, gusa ngo afite icyizere ko bizageraho bigakunda.
Mu babona ubutumwa bwe abenshi baramuhumuriza ndetse bakamwibutsa ko icyaha yaba yarakoze cyose Imana yakimubabarira kandi kubwo guca bugufi no gukomeza kwihangana Imana yazamuha umwana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *