skol
fortebet

Will Smith yahagaritswe mu bitabira ’Oscar Awards’ mu gihe kingana n’imyaka 10

Yanditswe: Saturday 09, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Will Smith agaragaye akubita urushyi umunyarwenya Chris Rock yahanishijwe igihano cy’imyaka icumi atitabira ibihembo bya ’Oscar Awards’.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022 ubwo hatangwaga ibihembo bya Oscars ku nshuro ya 94, nibwo Will Smith yakubise umunyarwenya Chrsi Rock amuziza gutera urwenya k’umugore we.

Nyuma y’uko uyu mukinnyi wa Film akaba n’umuhanzi akubise urushyi uyu munyarwenya bigatangaza benshi ndetse bikagarukwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye, Will Smith yafashe umwanya asaba imbabazi Chris Rock avuga ko ibyo yakoze nawe yasanze bitari bikwiye.

Will Smith yagize Ati “Ndifuza kugusaba imbabazi ku mugaragaro Chris. Nari nataye umurongo ndetse nakoze amakosa. Mfite isoni kandi ibikorwa byanjye ntabwo byerekanye umugabo nshaka kuba. Nta hantu ho gukorerwa urugomo ku isi y’urukundo n’ubugwaneza.”

Uyu mugabo yanasabye imbabazi abategura ibi bihembo, abatunganya filime, abari bitabiriye ndetse n’undi warebye ibyo yakoze.

Will Smith icyo gihe yavuze ko we kumuteraho urwenya nta kibazo kuko bifite aho bihurira n’akazi ke ariko k’umugore we abifata nko kurengera kuko ari ukwinjira mu buzima bwite bwa muntu.

Nubwo uyu mugabo yagaragaje ko ibyo yakoze nawe byamuteye isoni ndetse akanasaba imbabazi The Academy itegura ibikorwa bya Oscar Awards nyuma y’iminsi yiga ku myitwarire ya Will Smith ibinyujije mu mu kinyamakuru Variety Magazine rwatangaje ko Will Smith yafatiwe igihano kingana n’imyaka 10 atitabira ibihembo bya ’Oscar Awards’.

Mu itangazo The Academy yasohoye riragira riti: "Mu birori bya Oscar Awards 2022 byabaye ku nshuro ya 94 byari bigamije kwishimira abantu batandukanye bo muri Cinema bakoze ibikorwa byiza umwaka ushize gusa twababajwen’uko byabangamiwe n’imyitwarire y’urugomo ya Will Smith".

Yakomeje igira iti" imyitwarire ya Will Smith yagaragaje ku rubyiniro ntabwo ikwiriye kwakirwa, tunasabye imbabazi ko ntacyo twahise tubikoraho bikimara kuba. Ibi byatumye tugaragara nabi imbere y’abari bitabiriye ibirori ku babirebaga kuri Television n’ahandi bose babibonye batekereje ko dushyigikiye urugomo ariyo mpamvu twahanishije Will Smith imyaka 10 atitabira ’Oscar Awards’.Ntiyemerewe gushyirwa mu bahatanira ibi bihembo cyangwa no kubwitabira mu gihe cy’imyaka 10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa