skol
fortebet

Will Smith yasabye imbabazi Chris Rock nyuma yo kumukubita urushyi rwatigishije isi

Yanditswe: Tuesday 29, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Will Smith yasabye imbabazi Chris Rock nyuma yo kumukubita urushyi imbere y’imbaga mu birori byo gutanga ibihembo bya Oscars, avuga ko imyifatire ye "itakwihanganirwa kandi itasobanurwa."

Sponsored Ad

Mu itangazo yasohoye yagize ati: "Ndagira ngo nsabe imbabazi Chris mu ruhame, nitwaye nabi kandi nakosheje."

Yabikoze nyuma y’uko abategura ibi bihembo muri cinema bamaganye iyi migirire ye ndetse ko bazayigaho.

Smith yakubise urushyi Chris ubwo uyu munyarwenya yari avuze atebya ku mugore we, Jada Pinkett Smith.

Yavugaga ku buryo Jada yiyogoshesheje, ariko nyamara ni impamvu y’uburwayi bwo gupfuka k’umusatsi bwitwa alopecia.

Nyuma gato, Smith yafashe Oscar ye ya mbere kubera gukina muri filimi King Richard nka se w’abakinnyi ba tennis Venus na Serena Williams.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram yagize ati: "Urugomo urwo ari rwo rwose ni uburozi kandi rurasenya.

"Imyifatire yanjye mu ijoro ryacyeye muri Academy Awards ntikwiye kwihanganirwa. Mu byo nzi gutebya ni akazi, ariko gutebya ku burwayi bwa Jada byari bikabije kuri njyewe bituma nkoreshwa n’amarangamutima."

Smith yasabye imbabazi Rock ubwe avuga ko "nitwaye nabi". Yasabye imbabazi na Academy, hamwe n’umuryango wa ba Williams.

Yanditse ati: "Ndicuza cyane ko imyifatire yanjye yanduje isura y’urugendo ubundi rwiza cyane rwacu twese.

Will Smith n’itsinda rimumenyakanisha bizeye ko imbabazi yasabye zihagije gucungura akazi ke n’umubano we na Academy itegura Oscars, hamwe n’ibyo rubanda iri kuvuga ku byo yakoze.

Inyandiko ye yandikanywe ubushishozi bukomeye. Smith yitondeye amagambo yakoresheje, asobanura impamvu yakoze biriya ariko atabihaye ishingiro.

Gusa gusaba imbabazi ntibivuze ko inkuru irangiye. Chris Rock nawe ashobora kuzagira icyo avuga. Ibimenyetso kugeza ubu birerekana ko asa n’ushaka kubirengaho.

Uyu munyarwenya yanze gutanga ikirego kuri polisi, ndetse bivuga ko hanze ya ’stage’ naho yateye urwenya kuri ruriya rushyi ati:

"Iki nicyo gihe gusa ukubitwa na Muhammad Ali ntugire n’agakomere", akomoza ku mwanya Smith yakinnyemo muri filimi ku buzima bw’uriya mukinnyi w’iteramakofe.

Hagati aho abakuriye Academy ya Oscars biravugwa ko bazaterana kuwa gatatu bakaganira niba hari ingingo igomba gufatirwa Will Smith.

Bamwe bavuga ko akwiye kwamburwa kiriya gihembo, ariko ibyo bishobora kutabaho.

Gusa ashobora ariko guhabwa igihano cyoroheje nko guhagarika by’agateganyo ubunyamuryango bwe muri Academy, ariko nabyo ubu bishobora kutaba kubera imbabazi yasabye.

Ikintu cyonyine kiboneka - ni uko isi yose ikomeje gutangazwa n’iyi nkuru, kandi abafana bakomeje gushaka kumenya igikurikira.

Urwenya rwa Chris Rock rwavugaga kuri filimi yo mu 1997 ya GI Jane, aho Demi Moore yayikinnye nta musatsi afite.

Jada amaze kurwumva yazunguje amaso agaragaza ko atishimye, mu gihe Smith yabanje kubiseka nawe ariko hashize akanya arahaguruka asanga Chris imbere amwasa urushyi.

Uyu munyarwenya yahise yimunyamunya arifata, maze ati: "Ibi ni ijoro riruta ayandi mu mateka ya televiziyo."

Polisi y’umujyi wa Los Angeles nyuma yabwiye ikinyamakuru Variety ko Rock "yanze gutanga ikirego" nyuma y’ibi.

Nyuma yo gukorwa mu nsina z’amatwi, Chris yatanze igihembo cya ’best documentary’, ari nacyo cyari kimuzanye imbere.

Kugeza ubu ntacyo aravuga ku byamubayeho.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa