skol
fortebet

Wode Maya yahishuye uko amashusho yafatiye mu Rwanda arira ku muhanda ariyo yamugize uwo ariwe

Yanditswe: Friday 30, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Berthold Kobby Winkler Ackon ukomoka muri Ghana wamamaye nka Wode Maya uri mu ba YouTubers bakomeye ku Isi, wigeze kugaragara yerekana isuku y’Umujyi wa Kigali ari kurira ku muhanda, yahishuye ko iki kiganiro kiri mu byatumye yamamara ku buryo ari cyo akesha uwo ari we uyu munsi.

Sponsored Ad

Uyu musore wasuye bwa mbere u Rwanda muri 2019 ubwo yari ari kuzenguruka Ibihugu binyuranye, yakoze ibiganiro bitandukanye bigaragaza ibyiza bitase iki Gihugu cy’imisozi igihumbi.

Kimwe mu byo yakoze, yagaragaje isuku n’umutekano biranga Umujyi wa Kigali, aho kimwe yagihaye umutwe ugira uti “Kuki Umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali ari Umujyi usukuye kurusha indi muri Afurika?”

Muri iki kiganiro, agitangira ari gufatira amafunguro ku muhanda ndetse n’ibinyabigiza bitambuka, akagira ati “Ibi ni bwo busazi bwa mbere nkoze mu buzima bwanjye ariko nta bwoba mfite kuko ndi mu mujyi ufite isuku wa mbere muri Afurika. Aho ntahandi ni muri Kigali.”

Iki kiganiro kugeza ubu kimaze kurebwa n’abantu miliyoni 2,4; kiri muri bimwe byakunzwe cyane mu byakozwe n’uyu musore wavuye mu Rwanda agakomereza no mu bindi Bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.

Wode Maya ubu uri mu Rwanda, yanitabiriye umuhango w’itangwa ry’ibihembo bizwi nka GUBA bihabwa Abanyafurika cyangwa imiryango nyafurika, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, wateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB.


Uyu mu-YouTuber yanahawe igihembo cy’uwagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo.

Wode Maya wishimiye kwakira iki gihembo, yagize ati “U Rwanda ni Igihugu cyahinduye ubuzima bwanjye. Video nakoze imenyekanisha u Rwanda nk’Igihugu cya mbere gifite isuku muri Afurika, ni yo yatumye ngera aho ngeze uyu munsi.”

Wode Maya uvuga ko u Rwanda rwamaze kuba nko mu rugo, yishimiye kugaruka muri iki Gihugu avuga ko ari cyo cyamwandikiye amateka n’ibigwi afite ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa