skol
fortebet

Ya dosiye ya Miss Elsa yahawe Urukiko

Yanditswe: Friday 20, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirije Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro dosiye ikubiyemo ibirego Miss Iradukunda Elsa na Notaire Uwitonze Nasira bakurikiranyweho.

Sponsored Ad

Ku wa tariki 19 Gicurasi 2022 ni bwo dosiye y’abaregwa yashyikirijwe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Uru rubanza ruzaburanwa ku wa Kabiri, tariki ya 24 Gicurasi 2022.

Mu byaha aba bombi bakurikiranyweho harimo icyo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma. Amategeko agena ko uwagikoze abigambiriye iyo kimuhamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw.

Ikindi cyaha bakurikiranyweho ni ukoshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera. Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze 1.000. 000 Frw.

Miss Iradukunda Elsa na Notaire Uwitonze Nasira bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Iki cyaha kiramutse kibahamye, bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 3.000.000 Frw ariko atarenga 5.000.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa