skol
fortebet

Ya modoka ya Miss Muheto Divine yahembwe muri Miss Rwanda yamaze kugezwa mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 27, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Imodoka yari yaremerewe Miss Nshuti Muheto Divine wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022 yamaze kugera mu Rwanda, bikavugwa ko hasigaye ibiganiro hagati y’Inteko y’Umuco yeguriwe iri rushanwa n’ikigo cya Hyundai cyayitanze nk’igihembo kugira ngo ishyikirizwe uyu mukobwa.

Sponsored Ad

Kuva Nyampinga w’u Rwanda 2022 yatorwa ntahabwe imodoka ku munsi w’ibirori nkuko byari byari bisanzwe bigenda, buri wese yibazaga icyatumye adahita ayihabwa ndetse hari n’abajyaga kure bagatangira gutekereza ko atakiyihawe.

Nyuma y’uko irushanwa rya Miss Rwanda ryambuwe Rwanda Inspiration Back Up ya Ishimwe Dieudonne wari usanzwe utegura iri rushanwa rigahabwa Inteko y’Umuco, ibintu byarushijeho kuba bibi, benshi bibaza uko ibihembo by’abatsindiye amakamba bazabishyikirizwa.

Nyuma y’impungenge nyinshi z’abibazaga niba uyu mukobwa azabona imodoka ye, mu minsi ishize ubuyobozi bwa Hyundai bwatangaje ko imodoka yatinze kugera mu Rwanda ku mpamvu bari baziranyeho na sosiyete yari isanzwe itegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Nyuma y’iminsi mike hatangajwe ko imodoka ya Miss Rwnada 2022 yari yaratinze ku mpamvu zizwi, byaje kumenyekana ko yagejejwe mu Rwanda ndetse iparitse ku cyicaro cya Hyundai.

Biragoye kubona amakuru y’igihe iyi modoka izashyikiririzwa Miss Rwanda 2022 kuko kizagenwa na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco binyuze mu Nteko y’Umuco yeguriwe imirimo y’iri rushanwa.

Muheto Nshuti Divine wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022, uretse ikamba yambitswe, byari byitezwe ko azanahembwa imodoka nshya ya Hyundai Venue yatanzwe na Hyundai Rwanda, ubusanzwe igura hagati y’ibihumbi 18$ na 22$; mu mafaranga y’u Rwanda ni hejuru ya miliyoni 18 Frw na 22 Frw..

Uretse iyi modoka, uyu mukobwa yemerewe kujya ahabwa ibihumbi 800 Frw ku kwezi nk’umushahara uzajya umufasha mu bikorwa bye bya buri munsi.

Mu bindi bihembo; uyu mukobwa kimwe n’abandi babashije kugera mu icumi ba mbere azishyurirwa amasomo muri Kaminuza ya Kigali.

Azafashwa na Africa Improved Food gushyira mu bikorwa umushinga we ndetse yemerewe kunywesha lisansi y’imodoka ye umwaka wose kuri station Merez.

Yemerewe internet y’umwaka wose muri KOPA Internet,akazamara umwaka wose akoresha umusatsi muri Keza Salon, umwaka wose asohokera muri La Palisse Nyamata ari kumwe n’umuryango we, umwaka wose akorerwa Make up na Celine d’Or.

Ibindi uyu mukobwa yemerewe ni umwaka wose yambikwa na Ian Boutique ku buntu n’umwaka wose yitabwaho na Diamond Smile Dental Clinic.

Ibitekerezo

  • kubayahageze nibindi bizakorwa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa