skol
fortebet

Imodoka yakataraboneka Bruce Melodie yatumije yamaze kugera mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 16, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Brabus uyu muhanzi yatumije yamaze kugezwa mu Rwanda, nyuma yo gukurwa muri gasutamo no gukorwaho imirimo ya nyuma ndetse byitezwe ko azatangira kuyigendamo mu minsi mike iri imbere.

Sponsored Ad

Amakuru duekesha IGIHE avuga ko imodoka yo mu bwoko bwa Brabus uyu muhanzi yatumye yamaze kugezwa mu Rwanda, nyuma yo gukurwa muri gasutamo no gukorwaho imirimo ya nyuma akazatangira kuyigendamo mu minsi mike iri imbere.

Uyu waduhaye amakuru yagize ati “Imodoka yamaze kugera mu Rwanda, igisigaye ni imirimo mike iri kuyikorwaho ku buryo mu minsi mike rwose mutangira kuyimubonamo.”

Byinshi kuri iyi modoka yo mu bwoko bwa ‘Brabus G Class’ Bruce Melodie yaguze birimo umwaka yakorewe n’igiciro cyayo bizamenyekana mu minsi iri imbere.

Ubusanzwe iyi modoka ni imwe mu zihenze kuko ibarirwa agaciro karenga miliyoni 200 Frw.

Mu gihe Bruce Melodie azaba atangiye kuyigendamo, azaba abaye umuhanzi wa mbere ugenda mu modoka ihenze mu Rwanda.

Uyu muhanzi aguze iyi modoka nyuma y’iminsi mike atangiye gukorana n’abafatanyabikorwa bashya ndetse banamufashije mu ikorwa ry’igirimbo ye iheruka ‘Izina’.

Bruce Melodie umaze imyaka ari mu bakunzwe mu muziki w’u Rwanda aherutse gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 amaze yinjiye mu buhanzi.

Ni igitaramo kitabiriwe ku rwego rwo hejuru bigaragaza ukuntu uyu muhanzi ari mu bakunzwe mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa