skol
fortebet

Ya ndirimbo ya Bruce Melodie yari itegerejwe yasohotse [Video]

Yanditswe: Thursday 24, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Itahiwacu Bruce umaze kumenyekana ku izina rya Bruce Melody yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Katapila” yari tegerejwe na benshi muri iyi mpeshyi.

Sponsored Ad

Hari hashize iminsi itandatu indirimbo ya “Katapila” ya bruce Melodie yamamamazwa ndetse bikaba byari biteganyijwe ko ijya hanze uyu munsi kuwa kane. Mu gitondo cyo kuri uyu wakane nibwo yagiye hanze. Umujyanama wa Bruce Melodie,Lee Ndayisaba yatangaje ko uyu muhanzi Atari kuboneka ku muringo wa Telphone kuko barangije akazi muri iki gitongo yirinda kugira byinshi avuga kuri iyi ndirimbo icyakora avuga ko bifuza ko yakwakirwa neza.

Yagize ati”Iyo umuntu asohoye indirimbo icyo aba ayitezeho ni kimwe , icyo umuntu aba ayitezeho ni uko indirimbo yakirwa neza ni cyo kintu umuntu aba yifuza”, Mu minsi ishize nibwo Bruce Melodie yateguzaga abafana be iyi ndirimbo shya,yavuze ko ariwe muhanzi uryoshya impeshyi bityo kumutoranyirizamo indirimbo imwe muri eshatu yababwiye amazina, Maze iyo batoye akaba ariyo aheraho .

Kuba ubukombe cyangwa ikirangirire bisaba ibikorwa bihoraho kandi ukabikorana ubushishozi,ibi ni bimwe mu ntwaro umunyamuziki w’umwuga cyangwa undi wese ugamije gushora imali mu muziki yagakwiriye kwitwaza.Ubukaka n’bushongore bw’umuziki bushingira mu byo akora kandi agahorana yirinda igikorwa cyatuma rubanda nyamwinshi rututekereza.

Ku munsi w’ejo tariki ya 2 Kamena umuhanzi umaze kuba icyamamre hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo Bruce Melodie abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yahitishijemo abafana be bamukurikira kuri uru rubuga indirimbo yasohora hagati ya:”Jioni,Ndagatora na Capterpillar iyo yabaha mbere yizindi.

Benshi mu bafana b’uyu muhanzi bahise batangira kumusubiza ari ko bamwe bananyugazamo bagatebya aho nk’umunyamakuru wa RBA Robert Mackenna yamusubije ati”Uwatoye atora rimwe rekura “Ndagatora”.

Indirimbo “Ndagatora” ntago ariyo yasohoye hasohotse ‘Katapilla’,Reba video

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa