skol
fortebet

Ya ndirimbo ya Yvan Muziki na Marina yasibwe burundu

Yanditswe: Saturday 13, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Indirimbo ‘Intare batinya’ yahibwe na Kamaliza nyuma igasubirwamo n’abahanzi aribo Yvan Muziki na Marina yasibwe burundu kuri shene ya YouTube nyuma y’igitutu cy’abafana babasabaga guhindura amashusho yayo bakoreshejemo Perezida Kagame kandi ntaho ahuriye n’inkuru ivugwa mu ndirimbo.
Abamaganye amashusho y’iyi ndirimbo bari bavuze ko aba bahanzi bakoresheje amashusho ya Perezida Kagame kandi ntaho ahuriye n’inkuru ivugwa mu ndirimbo kuko ‘Intare batinya’ ari indirimbo yahimbwe na Kamaliza (...)

Sponsored Ad

Indirimbo ‘Intare batinya’ yahibwe na Kamaliza nyuma igasubirwamo n’abahanzi aribo Yvan Muziki na Marina yasibwe burundu kuri shene ya YouTube nyuma y’igitutu cy’abafana babasabaga guhindura amashusho yayo bakoreshejemo Perezida Kagame kandi ntaho ahuriye n’inkuru ivugwa mu ndirimbo.

Abamaganye amashusho y’iyi ndirimbo bari bavuze ko aba bahanzi bakoresheje amashusho ya Perezida Kagame kandi ntaho ahuriye n’inkuru ivugwa mu ndirimbo kuko ‘Intare batinya’ ari indirimbo yahimbwe na Kamaliza ayihimbiye umukunzi we Captain Kayitare Vedaste waguye ku rugamba.

Nyuma y’iminsi ibiri hatanzwe ibitekerezo bitandukanye kuri iyi ndirimbo Yvan Muziki na Marina bongeye gusubiramo iyi ndirimbo bakuramo amashusho y’Umukuru w’Igihugu yari yakoresheje kuva ku isengonda rya 30.

Aba bahanzi bashimira buri wese wabandikiye abagira inama ndetse no kubereka icyakorwa.

Yvan Muziki yanditse agira ati “Indirimbo yanjye ‘Intare batinya Remix’ nakoranye na Marina yasubiwemo, turashimira ibitekerezo bya buri muntu watwandikiye. Murakoze!.”

Yvan Muziki yahise akura kuri YouTube amashusho y’indirimbo ya mbere yari imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 200 ashyiraho andi avuguruye.

Biteganyijwe ko ku wa 13 Gicurasi 2023, aba bahanzi bakora igitaramo cyo kumurikira abakunzi b’umuziki iyi ndirimbo yabo nshya kuri Atelier Du Vin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa