skol
fortebet

YAGO TV SHOW yaba yamaze gusibwa burundu kuri YouTube cyangwa ni amatakirangoyi? ?

Yanditswe: Thursday 06, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Yago TV Show ni umuyoboro wa YouTube usanzwe ucishwaho ibiganiro ahanini byibanda ku myidagaduro n’imibereho y’abaturage. Muri iyi minsi inkuru zikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko uyu muyoboro waba wamaze gusibwa burundu ku rubuga rwa You Tube

Sponsored Ad

VIDEO: OPERATION YEREKANA KO CANO YA YAGO TV SHOW ITASIBWE NIKIBYIHISHE INYUMA

Aya makuru yakomeje gukwirakwizwa na Nyiri uyu muyoboro ariwe Nyarwaya Innocent aho mu bihe bitandukanye yakomeje gutangaza ko abantu batazwi batamukunze kandi badashaka ko akomeza umurimo yatangiye bamaze kumuhagarikira YouTube Channel aho yavugaga ko bari kumushinja gusebanya n’urukozasoni mu biganiro acisha kuri uyu muyoboro.

Ku ikubitiro yagize ati"Ubushize byarabaye ndaceceka arko aho Bigeze Reka mumenye ukuri,Kuva uyu munsi kugeza igihe ntazi YAGO TV SHOW ibaye ivuyeho kubera umuntu urimo kutwifuriza kudakomeza kano kazi mu nyungu ze bwite kugeza na nubu tutaramenya. Abakunzi bacu mwihangane!Uwabikoze Imana imuhe umugisha"

Ibi yabitangaje kuwa 30 Ukuboza umwaka ushize.Benshi bamwoherereje ubutumwa bw’amarangamutima ndetse bamwizeza kumusengera cyane! nyuma yubu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze zose, haciye akanya gato yarongeye ati" Mbonye Comments (Ibitekerezo) zanyu ariko mwabyitiranyije njyewe sinshobora gucika Intege ntibizigera binambaho gusa umuntu urimo gukora ibi yavuze ko mu biganiro byacu hafi ya Byose twamututse bituma baduhagarika Kugira icyo dukora,Ndisegura ku batumirwa twakoranye ibiganiro uyu munsi".

Yongeraho ko uri kubarega kuri YouTube ari kubarega ko bamututse mu biganiro hafi ya byose. ati"Umuntu watu reportinze (Watureze) ndetse akaba ari nawe wabikoze ejobundi avuga ko turimo kumutuka,ariko ibyo byose ni ikinyoma ni ugushaka kudukubita hasi ariko ntabyo azageraho kandi Imana ntabwo izabyemera,abatumirwa bacu b’uyu munsi mwihangane ibiganiro byanyu bizajyaho ni twemererwa gukora".

Ubu butumwa bwakomeje kuzamura amarangamutima ya benshi ndetse bamwe batangira kumwemerera ubufasha butandukanye cyane bwiganjemo ubw’amasengesho.

Nyuma yibi, Uyu muyoboro wamaze iminsi igera kuri 6 udakora hakiriho ibiganiro byo kugeza kuwa 29 Ukuboza umwaka ushize. benshi bakomeza kwibaza ibyabaye bamwe mubabisobanukiwe bakabishidikanyaho naho abadasobanukiwe ibya YouTube nuko ikora bakagendera kubyo nyiri Yago Tv Show yababwiye.

Kuwa 4 Mutarama 2022, yongeye kugaruka ku mbuga ze nkoranyambaga yongera kuvuga ko noneho bari kumurega amashusho y’Urukozasoni (Pornography) bwo yagize ati"NEW UPDATE (Amakuru mashya):Bakunzi ba YAGO TV SHOW ubu noneho turimo kuregwa Amashusho y’urukoza soni! Umuntu urimo kubikora ntiyanyuzwe nuko yavuze ko twamututse mu biganiro hafi ya byose none yongeyemo ko ducuruza n’amashusho yuzuyemo pornography gusa gusa! Nzakomeza kubagezaho uko byifashe.

Ibi byo byaje bisa naho bamaze kumumenyera ndetse bamwe batangira kumubwira ko yakagombye guhangana n’ibibazo bye aho gukomeza abishyira ku karubanda. n
Nk’uwiyita Umusore witunze yagize ati"Ako YAGO rwose nawe yabaye nka wa mwana murizi udakurwa urutozi ni ukwirirwa mu marira face your problems as a man bro"

Kera kabaye, ku mugoroba wo kuri uyu wa 5 Mutarama, yongeye kugaruka ku mbuga nkoranyambaga ze yerura ko YAGO TV SHOW birangiye bayifunze Burundu. Yagize ati"I am very Disappointed in people Imana ihora ihoze..Ndabamenyesha ko Ubu Channel ya YAGO TV SHOW yamaze gusibwa arko Hari itsinda ry’abantu bamaze kubyinjiramo nizeye ntashidikanya ko hari icyo bari budufashe!Mukomeze kwihangana".

Yago ubwo yatangazaga ko Cano ye yasibwe

Iyi nyandiko yometse ku nkuta z’imbuga nkoranyambaga ze yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi mu bamukurikira kuri izi mubga nkoranyambaga.ndetse bamwe bamushishikariza gutangira indi hakiri kare akiri mu mitwe y’abantu ku buryo gufatisha bitamugora.

Gusa hari n’abandi bakomeje gutunga agatoki bamwe mubakoresha YouTube bigeze kugirana amakimbirane mu minsi ishize barimo Murungi Sabin ndetse na Irene.

Nk’uwitwa Ifiriti Itogosheje yagize ati " Sha ibi bintu ababikozwe naba youtuber hatabuzemo sabin naba irene" Aba kandi bakomeje kugenda bagarukwaho n’abantu batandukanye babashinja isenyuka rya Yago TV Show nyamara mu minsi ishize bariyunze ku mugaragaro! ndetse n’amakuru Umuryango wamenye nuko Ikipe iri gufasha Uyu munyamakuru ikaba ariyo yigeze gufasha umwe muri aba ubwo yahuraga niki kibazo mu minsi yashize.

BIGENDA BITE NGO YOUTUBE CHANNEL ISIBWE BURUNDU KURI YOUTUBE ?

Iki kibazo kugisubiza birasaba ko ubanza ukumva icyo bita "Strike" Tubizanye mu mupira w’amaguru kugira ngo usobanukirwe neza, twabigereranye n’ikarita y’Umuhondo itangwa iyo hakozwe ikosa.

Iyo habaye ikosa kuri YouTube, Urugero Uka zamura (Upload) nk’Indirimbo ya Bruce Melodie, iyo abishatse ahita akurega (Report) kuri YouTube bagasuzuma ibisobanuro yatanze niba aribyo koko, nabo iyo bamaze gusuzuma bagasanga afite ukuri bahita basiba iyo ndirimbo ku muyoboro wawe bagahita baguhanisha "Copyright Strike" kumara iminsi 7 nta yindi Video ushyize kuri YouTube.

Iyo bibaye Kabiri, Baguhanisha indi "Copyright Strike" ndetse no kumara Ukwezi kose Utongeye kugira ikintu ushyira kuri YouTube Channel yawe. Naho byaba Gatatu bwo nibwo Channel yawe ihita iba Permanent Suspnded igasibwa burundu ku rubuga rwa YouTube.


Ni iyi message ubona iyo Cano yakuwe kurubuga rwa YouTube burundu

YouTube Strike rero ziri mu bwoko butandukanye. hari Copyright Strike
aho uba wakoresheje ikintu cy’undi kuri YouTube, Hakaba Community Guidlenes Strike Iyi yo akenshi ikunda gutangwa na YouTube Nyirizina bayiguha nkiyo washyizeho amashusho afite aho ahuriye n’Imibonano mpuzabitsina, Kwangiza uburenganzira bw’abana, Gukwirakwiza ingengabitekerezo ihabanye n’amahame ya YouTube nibindi. gusa hano nabwo n’umuntu kugiti cye yakurega (Report) bakaba baguha iyo Community Guidelines Strike.
Ikitonderwa: buri Srike yose uhawe ita agaciro nyuma y’Amezi 3.

Iyo ukanze kuri link ya video yabaga kuri Cano yasibwe nuku bakubwira
ESE CHANNEL (soma cano) YA YAGO TV SHOW YASIBWE BURUNDU CYANGWA NI AMATAKIRANGOYI ?

Cano ya Yago TV SHOW iracyariho! gusa ibitse neza mu rwangamazimwe (Private) ni we wenyine ndetse nundi ubifitiye ububasha bafite uburenganzira bwo kuyinjiramo, kuyikoresha ndetse no kuba bagira ibyo basibaho nibindi.

Link yimwe muri video za Yago tv show yerekana ko cano ikiriho
Dukurikije umunsi Yago yometse amagambo bwa mbere ku nkuta z’imbuga nkoranyambaga ko Cano ye yagize ikibazo ndetse akavuga ko bitabaye ubwa mbere, bivuze ko byigeze kuba agahabwa Strike ndetse akabuzwa kugira ikindi ashyiraho mu gihe kingana n’Iminsi 7. Hanyuma ko yavuze ko byabaye ubwa kabiri, bivuze ko yahawe Strike ya kabiri ubwo agahita anahanishwa n’Igihano cyo kumara iminsi 30 nta kintu ashyira kurubuga rwe rwa YouTube. Mu gihe bimeze gutya, hagize undi umurega bakamuha Strike ya 3 Cano ye yahita ivaho burundu (Permanent Suspended)

NIKI CYABA CYATEYE YAGO GUSHYIRA CANO YE MU RWANGAMAZIMWE (PRIVATE) AKAVUGA KO YASIBWE BURUNDU ?
Nti tuzi neza Ubwoko bwa Strike Yago Tv Show yahawe, niba ari Copy Right Strike Cyangwa Community Guidelines Strike. gusa dukurikije ibyo yagiye atangaza ku mbuga ze nkoranyambaga ko bamureze Gusebanya ndetse n’amashusho y’Urukozasoni bivuze ko yahawe Community Guidelines Strike.

Iyo bigenze bitya rero niki ukora: Wihutira vuba na bwangu guhita ushyira Cano yawe mu rwangamazimwe (Private)kugira ngo hatagira undi ukurega bwa 3 Cano yawe ikavaho Burundu (Ari nabyo Yago yakoze). hanyuma uba ufite iminsi 7 yo kujuririra icyemezo cya YouTube. iyo utanze ubujurire bwawe bagasanga bufite ishingiro, amashusho yawe yakuweho ahita asubizwaho ndetse na Strike wahawe igakurwaho. naho iyo basanze nta shingiro ubujurire bwawe bufite ibihano byose bigumaho.

Cano ya Yago iracyariho ahubwo ibitse mu rwangamazimwe (Private) cyangwa irahishe(hidden).

Iyo bigumyeho rero utegereza iminsi 30 igashira kugira ngo wemererwe kongera kugira icyo ushyiraho ndetse ukagomeza gutegereza imnsi 90 (Amezi 3) kugira ngo za Strike zite agaciro (Expired).Bivuze ko nubwo nyuma y’iminsi 30 Yago TV SHOW yakongera gukora, izaba ikorera ku gashumi kuko ikosa rimwe yahita isibwa burundu. kereka wenda aramutse ajuriye ubujurire bwe bugahabwa agaciro.

Impamvu Nyarwaya Innocent yatangaje ko Cano ye yasibwe burundu niwe wenyine wakubwira iyo mpamvu, kuko Cano yo iracyagaragara mu bubiko (Server) bwa YouTube ndetse na Code zayo (URL) ziracyakora, ndetse na Video ze ziracyariho.

NINDE WABA URI INYUMA YUBU BUHEMU BURI GUKORERWA YAGO ?

Umwe mu bakurikiranira hafi uru ruganda rwa YouTube ndetse nawe akaba ari umwe mubafiteho umuyoboro wa YouTube utashatse ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru, yadutangarije ko hari impamvu ndetse nuburyo bushoboka bwatuma Yago ahagarikirwa akazi. ati" Yago ubundi aritonda, ntuzamusanga mu tubari yewe ntanywa n’ibisindisha. Akenshi abantu nkabo baba bafite imyumvire yabo. akenshi rero abantu tubana muri uru ruganda basa n’abibumbiye mu dukundi.Ibyo rero Yago ntuzabimusangamo"

Yakomeje avuga ko abantu iyo batakubonye hafi yabo kandi mukora akazi kamwe ndetse ukaba nta n’agakundi ubarizwamo batangira kukwishisha.Babona uri kubarusha kurebwa kuri YouTube bagashaka uko baba baguciye intege "Ngira ngo nawe mu minsi ishize yarabyivugiye ko hari abantu bamufitiye ishyari"

Uyu musesenguzi yakomeje avuga ko abari gushaka guca intege Yago yabahaye urwaho kuko yirengagiza ikibuga arimo agakora nkutabyitayeho ati" Reba turiya tu video yaramaze iminsi ashyiraho twa Now Now, hariya akoreshamo amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga, utwo ku yandi ma Cano, ndetse n’uduce duto tw’indirimbo runaka. icyo gihe rero uwagushaka wese yakubona bimworoheye"

Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha Bwana Nyarwaya Innocent ariko yirinda kugira byinshi abitangazaho atubwira ko "Hari ikipe yaba tekinisiye iri kubikurikirana biracyemuka vuba"

VIDEO: OPERATION YEREKANA KO CANO YA YAGO TV SHOW ITASIBWE NIKIBYIHISHE INYUMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa