skol
fortebet

Yahawe izina ry’Umwami w’Amakarita:Uko umusifuzi yahinduye amarangamutima y’Abashinwa

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 10, Jun 2026

Yahawe izina ry'Umwami w'Amakarita:Uko umusifuzi yahinduye amarangamutima y'Abashinwa

Sponsored Ad

skol

Kubera ko ikipe y’igihugu y’u Bushinwa yongeye kubura itike yo kwitabira Igikombe cy’Isi, abakunzi b’umupira w’amaguru bo muri icyo gihugu bahisemo gushyigikira umusifuzi w’Umunyabushinwa uzitabira ayo marushanwa azatangira ku wa Kane.

Ma Ning, ufite imyaka 46, yatumye ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa ubutumwa bwinshi bw’amashusho n’amagambo bisekeje (memes) mu gihe gito. Yanabonye inkunga y’ibigo bikomeye byo mu Bushinwa mu bijyanye n’ubucuruzi n’ubufatanye, harimo Lenovo hamwe na Hisense.

Ma azwi nk’umusifuzi ukurikiza amategeko nta guca ku ruhande. Mu mukino wabereye i Shanghai mu mwaka wa 2015, yatanze amakarita y’umuhondo icyenda n’amakarita atukura atatu.

Icyo gikorwa cyabaye kimwe mu byaranze cyane umwuga we wo gusifura, ndetse cyanamuhesheje izina ry’akabyiniriro rya "Umwami w’Amakarita."

Aya marushanwa azaba abaye ubwa kabiri yitabiriye Igikombe cy’Isi nyuma y’icyabereye muri Qatar hashize imyaka ine, aho yari umusifuzi wa kane ufasha abasifuzi bakuru ari hanze y’ikibuga.

Inkuru zimwerekeyeho zasomwe n’amamiliyoni y’abantu ku rubuga rwa RedNote no ku zindi mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa.

Bamwe mu bakoresha izo mbuga bamugaragarije inkunga, mu gihe abandi bagaragaje agahinda batewe n’urwego rw’umupira w’amaguru mu Bushinwa.

Umwe mu bakoresha RedNote yanditse ati:

"Twe dufite Ma Ning, mwebwe mufite nde?"

Undi we yagize ati:

"Ibindi bihugu bizaba bikurikirana amakipe yabyo ari gukina, twe tuzaba tureba umusifuzi wacu ari gutanga amakarita."

Ubu Ma ari i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari mu mahugurwa y’abasifuzi amara iminsi 10. Ari kumwe n’abandi Bashinwa babiri: umwungiriza w’umusifuzi Zhou Fei ndetse na Fu Ming, ushinzwe ubusifuzi bwo hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo rizwi nka VAR.

Inshingano za Zhou na Fu ni ugufasha abasifuzi bakuru, haba bari ku ruhande rw’ikibuga cyangwa bakoresheje ikoranabuhanga rya videwo.

Ma Ning yemejwe na FIFA nk’umusifuzi mpuzamahanga kuva mu mwaka wa 2011. Ni na mwarimu muri Nanjing Sport Institute, ishuri rikuru ry’imikino riherereye mu mujyi wa Nanjing mu Bushinwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa