Yaje ari umufana- Yago yahishuye uko yamenyanye n’umukunzi we yahimbiye indirimbo
Yanditswe: Monday 24, Mar 2025

Nyarwaya Innocent umaze kumenyekana nka Yago Pon Dat, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Elo” yakomoye ku mukunzi we, bagiye kumarana imyaka ibiri bakundana.
Ni indirimbo uyu muhanzi yashyize hanze ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025, ikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Igaragaramo umukunzi we, Kayiranga Teta Christa akaba ari nawe yayikomoyeho.
Yago yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yayihimbye ubwo yari akumbuye uyu mukobwa, ari muri Uganda agahitamo kujya muri studio akamwandikira indirimbo.
Abajijwe uko iby’urukundo rwabo byatangiye yavuze yamenye Teta ari umufana we, bagenda baganira biyumvanamo kugeza bageze ku ngingo yo gukundana.
Ati “Byatangiye ari umufana wanjye bisanzwe, nyuma turahuza. Tugiye kumarana imyaka ibiri.”
Avuga ko ikintu gikomeye yamukundiye ari uko “afite umutima mwiza cyane”.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *