skol

Yakoze muri Electogaz, yamamara mu ndirimbo ‘Ancilla’: Iby’igenzi ku buzima bwa Ngabonziza Augustin witabye Imana

Yanditswe: Monday 03, Nov 2025

featured-image

Ngabonziza Augustin, umwe mu bahanzi bo hambere wamamaye mu bihangano byamenyekanye mu myaka isaga 40 ishize, yitabye Imana azize uburwayi.

Ngabonziza yari amaze igihe arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uyu musaza yari amaze igihe arwaye kandi arembye.

Ngabonziza yamenyekanye mu muziki wo hambere muri orchestre Les Citadins ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi yayishinganye na mukuru we Ngayisonga Bernard.

Incamake y’ubuzima bwe

Ngabonziza yatangiye umuziki akiri muto ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. Icyo gihe yakoze indirimbo zirimo iyo yise “Nkumi nziza” n’izindi zamuzamuriye igikundiro.

Afite ibigwi mu muziki w’u Rwanda kuva hambere kuko yanyuze muri Orchestre Les Citadins yari yarashinzwe na mukuru we witwaga Ngaboyisonga Bernard.

Bitewe nuko yari agifite amaraso ya gisore mu 1980 yahise atangira kuyobora Orchestre Les Citadins yakanyujijeho mu muziki w’u Rwanda kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’imyaka isaga irindwi Jenoside ihagaritswe mu 2001, Ngabonziza yahuje Makanyaga n’abandi barimo uwitwaga Jef, Deo Santos na Kaliwanjenje bakora indi Orchestre bise Irangira.

Muri iyi myaka yayoboye iri tsinda kugeza risenyutse mu 2009 bitewe n’impamvu zitavugwaho rumwe hagati y’abari bayigize.

Ibihangano bya Ngabonziza na bagenzi be byasize urwibutso kuko na n’ubu biracurangwa bikizihirwa na benshi kuva ku bato kugera ku basaza basheshe akanguhe.

Uyu musaza ni we wahaye Urban Boys uburenganzira bwo gusubiramo indirimbo Ancilla, nubwo mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko asanga iri tsinda ritarayiryoheje.

Icyo gihe yahishuye ko we na Makanyaga kimwe n’abafana babo bahora batekereza uko bagarura Orchestre Irangira ariko ngo ni ibintu yitondeye kugira ngo nibiba bizabe ari ibintu bifite ingufu atari ugupfa kubihubukira, nubwo atabarutse atabigezeho.

Uyu muhanzi wakoze imirimo itandukanye yaba muri Petrorwanda na Electrogaz, yitabye Imana yarihebeye umuziki kuko yakunze guhamya ko ariwo wari umutunze n’umuryango we.

Ngabonziza yamenyekanye mu ndirimbo zirimo “Rugori Rwera”, “Ancilla”, ‘‘Have Winsiga’’ n’izindi zitandukanye, zatumye aba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye.
REBA INDIRIMBO ’ANCILLA’ YA NGABONZIZA AUGUSTIN

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa