skol
fortebet

Yampano yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Tuesday 02, Jun 2026

Yampano yagejejwe imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo

Sponsored Ad

skol

Uworizagwira Florien, wamamaye ku izina rya Yampano, yamaze kugezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aho ategerejwe kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye bivugwa ko yakoze.

Yampano akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura ndetse n’icyaha cyo gufungirana umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nk’uko amakuru ava mu nzego z’ubutabera abigaragaza, dosiye ya Yampano yashyikirijwe ubushinjacyaha nyuma y’iperereza ryakozwe ku bikorwa bitandukanye akekwaho kugira uruharemo. Bimwe muri ibyo byaha bifatwa nk’ibiremereye, cyane cyane ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko, bishobora gukurura ibihano bikomeye igihe byaba bimuhamye.

Mu iburanisha riteganyijwe, urukiko ruzasuzuma niba hari impamvu zikomeye zatuma akomeza gufungwa by’agateganyo cyangwa niba yakurikiranwa ari hanze. Ubushinjacyaha busanzwe busaba ifungwa ry’agateganyo mu gihe bugaragaje ko hari impungenge z’uko ukekwaho icyaha ashobora gutoroka ubutabera, kubangamira iperereza cyangwa gusubira mu bikorwa akekwaho.
Uru rubanza rukomeje gukurikiranwa n’abatari bake, bitewe n’uburemere bw’ibyaha bivugwa muri dosiye ndetse n’izina Yampano yari asanzwe azwiho mu ruhame. Icyakora, kugeza ubu aracyafatwa nk’umwere imbere y’amategeko kugeza igihe urukiko ruzaba rwamuhamije ibyaha binyuze mu rubanza rwaciwe burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa