
Umuhanzi Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano yongeye kugaragaza ko aryohewe n’urukundo, ashyira ahagaragara amafoto yishimanye n’umukunzi we, ndetse amwibutsa ko urwo amukunda ruhebuje byose.
Ni amafoto uyu muhanzi yanyujije ku rubuga rwa Instagram kuri iki Cyumweru tariki 15 Kamena 2025, agaragaza umukunzi we nyuma y’igihe abantu benshi bagaragaza ko bafite amatsiko menshi yo kumubona, ndetse bigaragara ko bombi baryohewe n’urukundo.
Mu butumwa Yampano yaherekesheje aya mafoto yagize ati: "Buri nkuru y’urukundo iba ari nziza, ariko iyacu niyo nkunda. Ndagukunda kuruta uko amagambo yabivuga."
Yampano aherutse gutangariza The Choice Live ko we n’umukunzi we mu minsi iri imbere bazibaruka imfura yabo.
Mu minsi ishize, nibwo Yampano nk’umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda, yatangaje ko amaze igihe abana n’umukunzi we kandi mu gihe kiri imbere azakora ubukwe agateranya inshuti n’imiryango bakabaha umugisha.
Yabisubiyemo inshuro nyinshi ndetse anarahira mu kiganiro na MIE ndetse anongera kubyemerera InyaRwanda ko ibyo yavuze atabeshyaga cyangwa ngo abe yikinira.
Yampano avuga ko yishimira kuba abana n’umukunzi we ndetse ko bimutera imbaraga mu rugendo rwe n’ubuzima bwo hanze y’umuziki, ahishura ko impamvu yo gushaka umugore ari uko yari wenyine kandi agira irungu cyane.
Ubwo yari mu kiganiro yaragize ati: “Uko iminsi izajya ishira uzajya ubibona. Biragoye kumva nsubiyemo ijambo ngo ndi umwana kandi ndimo ntegura undi mwana. Nishimira gukura, kuba umupapa ndetse no kwaguka.”
Agaruka ku bamubwiye ko ashobora kuba ashatse umugore akiri muto, Yampano avuga ko yifuza kuzabyara akiri muto kugira ngo azarere umwana we akiri muto ndetse anatange uburere bwiza kuri abo bana be.
Ati: “Nubundi se ngenda nkura, kandi akaba ari ibintu nzasanga nkabona nintabikora ariko nzarushaho guhomba kandi nkunda abana pe! Nkibaza kubyara mfite imyaka 40 nkasanga umwana wange azagira imyaka 10 mfite imyaka 50 kandi icyo gihe umwana yazagera mu gihe cy’ubujene warashaje bakajya kubukopera ahandi bakaba banamwigisha imico mibi.”
Ubwo yabazwaga niba ibyo yavuze yiganiriraga cyangwa ariko ukuri, Yampano yagize ati ‘Sinjya nshobora kubeshya.”
Yampano ntabwo aratangaza igihe azakorera ubukwe ariko avuga ko n’iyo byaba mu ntangiriro z’umwaka utaha ariko hari ibindi bizabanza n’ubundi bisanzwe bibanziriza ubukwe nko kujya mu murenge, gufata irembo n’ibindi.
Kutagaragaza uyu mukunzi we, Yampano yavuze ko n’iyo bamara gukora ubukwe atazigera amushyiraho igitutu cyo kujya ku mbuga nkoranyambaga ahubwo we azabikora mu bushake bwe gusa icyo abona cyiza ni uko atajya mu mbuga nkoranyambaga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *